Yanditswe Sep, 14 2021 19:21 PM | 60,978 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko
rukuru rwa Gisirikari rwasubukuye iburanishwa mu mizi ry’urubanza ruregwamo
abahoze mu nyeshyamba z’imitwe ya P5 na RUD-Urunana zagabye igitero mu Kinigi mu
karere ka Musanze kigahitana abantu 15 naho abandi 14 bagakomereka, ku buryo
bamwe byabagizeho ingaruka bakivuza n’ubu.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 2 humviswe abatangabuhamya bagizweho ingaruka n’iki gitero.
Abaregwa bose ni 37 ariko abagaragaye mu rukiko ni 36, kuko Sgt Ngirinshuti Emmanuel bakunda kwita Kanyemera atarafatwa, abandi bose bagaragaye mu rukiko kandi bemera ibyo baregwa, n’ibyavuzwe n’abatangabuhamya bakanabisabira imbabazi.
Abatangabuhamya 9 ni bo bagaragaye mu rukiko, ni abagizweho ingaruka n’iki gitero aho bamwe biciwe abana, abandi bicirwa abo bashakanye.
Aba baregwa uko ari 36 bakurikiranweho ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy’iterabwoba, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro n’ubufatanyacyaha mu gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
Ni mu gitero bagabye ku butaka bw’u Rwanda kuwa 04 Ukwakira 2019 mu karere ka Musanze baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa kuwa 29 Werurwe 2021, rurakomeza kuri uyu wa Gatatu hakirwa ibirego by’abaregera indishyi.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru