AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Urukiko rukuru rwa Gisirikari rwasubukuye urubanza rw’abahoze mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana

Yanditswe Sep, 14 2021 19:21 PM | 60,978 Views



Kuri uyu wa Kabiri,  Urukiko rukuru rwa Gisirikari rwasubukuye iburanishwa mu mizi ry’urubanza ruregwamo abahoze mu nyeshyamba z’imitwe ya P5 na RUD-Urunana zagabye igitero mu Kinigi mu karere ka Musanze kigahitana abantu 15 naho abandi 14 bagakomereka, ku buryo bamwe byabagizeho ingaruka bakivuza n’ubu.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 2 humviswe abatangabuhamya bagizweho ingaruka n’iki gitero.

Abaregwa bose ni 37 ariko abagaragaye mu rukiko ni 36, kuko Sgt Ngirinshuti Emmanuel bakunda kwita Kanyemera atarafatwa, abandi bose bagaragaye mu rukiko kandi bemera ibyo baregwa, n’ibyavuzwe n’abatangabuhamya bakanabisabira imbabazi.

Abatangabuhamya 9 ni bo bagaragaye mu rukiko, ni abagizweho ingaruka n’iki gitero aho bamwe biciwe abana, abandi bicirwa abo bashakanye.

Aba baregwa uko ari 36 bakurikiranweho ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy’iterabwoba, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro n’ubufatanyacyaha mu gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Ni mu gitero bagabye ku butaka bw’u Rwanda kuwa 04 Ukwakira 2019 mu karere ka Musanze baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa kuwa 29 Werurwe 2021, rurakomeza kuri uyu wa Gatatu hakirwa ibirego by’abaregera indishyi.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu