AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uruhare ntashidikanywaho rw'Abanyarwandakazi mu butumwa bw'amahoro bwa Loni

Yanditswe May, 29 2020 22:28 PM | 79,632 Views



Abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’amahoro cyangwa abigeze kubujyamo baravuga ko ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwivana mu bibazo ari kimwe mu bintu by’ingenzi bibafasha gusohoza inshingano.Ibi babitangaza mu gihe Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abagore n’abakobwa bajya muri ubwo butumwa ari 6% na ho abashakashatsi bakavuga ko 70% by’abibasirwa n’amakimbirane ari abagore n’abana.

Kuva mu mwaka wa 2004 u Rwanda rutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku isi,ibikorwa rushimirwa kenshi. By'umwihariko ubutumwa bw’amahoro bugaragaramo n’Abanyarwandakazi bashimirwa by'umwihariko kugarura ihumure ku baturage baba bugarijwe n’ ibibazo.

 ACP Teddy Ruyenzi ni umwe mu bayoboye ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’ Epfo.

Yagize ati "Kubona iryo tsinda ry’abagore gusa barabyishimiye cyane batangira no gusohoka mu ngo bagira icyizere rwose ko bacungiwe umutekano ugasanga baratwisanzuraho batubwira ibibazo byabo batangira no kwitira aho batuye amazina amwe y’igihugu cyacu mu gihe bakubwira ko iyo ari abagabo gusa batabona umwanya wo kuvuga ibyo bibazo byose baba bafite."

Ibikorwa bitandukanye by’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’ amahoro hirya no hino ntibigarura icyizere cy’ubuzima gusa ku baturage ahubwo binatuma abatuye ibyo bihugu bunguka byinshi kubera ubunararibonye bw’ u Rwanda.

Lt Ariane Mwiza atwara indege mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo na ho Major Dinah Mutesi akaba mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica

Lt Ariane Mwiza yagize ati "Twagiye gusura ikigo kigaho abakobwa bakeya cyane tugenda turi abakobwa benshi kugira ngo tubereke ko twebwe nk’u Rwanda twaciye mu bibazo byinshi na bo barimo gucamo uyu munsi bituma bumva ko ibibazo barimo na bo nibirangira bazatera imbere nk’ uko u Rwanda rwateye imbere."

Na ho Maj Dinah Mutesi ati "Hari uburyo uba ukora akazi unagakunze bakareba ubufatanye cyangwa mwavugana bakakubwira bati mubigenza mute kugira ngo mugire  discipline nk’iyo ngiyo, ashobora no guhera ku myamabarire akakugereranya n’ibindi bihugu abona aho ngaho, ashobora guhera ku mivugire uburyo wakira ibibazo n’uburyo umuvugisha akabona ko hari itandukaniro."

Tariki ya 29 Gicurasi ni umunsi wo kuzirikana ku bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi. Umuryango w’Ubibumbye wageneye uyu mwaka ku kuzirikana by'umwihariko ku ruhare rw’abagore muri ubwo butumwa. 

Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango Antonio Guterrez akavuga ko n'ubwo muri iki gihe abagore bagaragara muri ubu butumwa umubare wabo ari muto cyane ugereranyije n’uw’abagabo.

Ati "Abagore baracyari gusa 6% by’abari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.  Mu gihe twizihiza imyaka 20 ishize hatowe umwanzuro 1325 w’akanama k’umutekano werekeye abagore, tugomba gukora byinshi kugira ngo abagore barusheho kugaragara mu bikorwa by’amahoro n’umutekano."

Dr Hategekimana Celestin ukurikiranira hafi ibijyanye n’ubutumwa  bw’amahoro avuga ko bidakwiye ko abagore bakomeza kuba bake muri ibyo bikorwa bityo ko hakwiye kugira igikorwa ngo bihinduke.

Ati "Ubushakashatssi bwerekana ko kugera kuri 70% by’abagirwaho ingaruka n’umutekano muke cyangwa se intambara ari abagore n’abana. Rero ni ingorane ikomeye cyane kuko umubare uri hasi. Ni ukuvuga ngo n'ubwo bataba 70% mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ariko byibuza bakaba nka 50% kuko birumvikana ibyo bibazo babyumva kurusha undi muntu wese. Si ukuvuga ko n’abandi batabyumva ariko burya nta muntu wumva ikibazo nka nyiracyo. Icyo ni ikibazo ababishinzwe bakwiye kwigaho kandi byihuta ku buryo umubare w’abagore bajya mu butumwa bw’amahoro uzamuka."

U Rwanda ni urwa gatatu ku isi mu kugira umubare munini w’ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuko kugeza ubu rufite abasirikare n’abapolisi bagera ku 6316 mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri bo abagore bakaba ari 409. Ibikorwa byo kubungabunga amahoro by’umuryango w’Abibumbye byatangiye mu mwaka wa 1948 muri uyu mwaka Umuryango w’Abibumbye wo ukaba wizihiza imyaka 75 umaze ushinzwe.

Jean Damascène MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama