AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Urugereko rw'urukiko rwakatiye Bernard Munyagishari igifungo cya burundu

Yanditswe Apr, 20 2017 15:08 PM | 3,420 Views



Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwakatiye igifungo cya burundu Bernard Munyagishari wari ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu. Yahamijwe icyaha cya jenoside n'icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Mbere yo gutangaza umwanzuro w'urukiko, umucamanza  w'urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi yabanje gusoma ku buryo burambuye inyandiko igaragaza uruhare rwa Bernard Munyagishari mu byaha aregwa

Urukiko rwagaragaje ko Munyagishari wari ukuriye ishyaka rya MRND mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi yanakoreyemo ibyaha aregwa, yagize uruhare rutaziguye mu gutegura umugambi wo kwica abatutsi akanajya no mu bitero bitandukanye byabahigaga.

Rusobanura ko Munyagishari yitabiriye inama zitandukanye zacurirwagamo umugambi wo kwica abatutsi agaha urubyiruko rw'interahamwe amabwiriza yo kubica no gufata abagore ku ngufu, kandi ngo akajya i kigali kubashakira ibikoresho byo kubicisha birimo imihoro, amagrenade n'ibindi.

Munyagishari ngo wari ukuriye Interahamwe zo mu mujyi wa Gisenyi, yatwaraga abatutsi bafatiwe ku mabariyeri akabajyana ahitwaga komine rouge ari naho bicirwaga, agatanga amabwiriza yo gucukura ibyobo byo kubashyiramo, ndetse akanashyiraho amatsinda y'abashoferi bagombaga kubamutwaza.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bukana bw'ibikorwa bya Munyagishari byari bigamije kwica no kurimbura abatutsi, ndetse n'uburemere by'ingaruka zabyo, bigize impurirane y’icyaha cya Jenoside n'icyaha cyo kwica nk'icyaha kibasiye inyokomuntu rutegeka ko afungwa burundu.

Ku bijyanye n'icyaha cyo gufata abagore ku ngufu, urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso bifatika rutangaza ko uregwa ahanaguweho iki cyaha.

N'ubwo Munyagishari atari mu rubanza kubera ko yarwikuyemo nyuma yo kunenga inteko yamuburanishaga, abunganizi be Maitre Bikotwa Bruce na Maitre Jeanne D'Arc Umutesi bahagarariye inyungu z'ubutabera kuko we atabemera, bahise bajuririra umwanzuro w'urukiko.

Bernard Munyagishari wakunze kuburana mu rurimi rw'igifaransa yatawe muri yombi muri Gicurasi 2011 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ashyikirizwa Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR, narwo rwamwohereje kuburanishirizwa mu Rwanda muri Nyakanga 2013.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura