AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

Prime Cement, uruganda rwitezweho gutuma ibiciro bya sima bigabanuka

Yanditswe Aug, 16 2020 10:19 AM | 47,964 Views



Abaturage ndetse n'abakurikiranira hafi ibijyanye na politiki z'ubukungu basobanura ko kwiyongera kw'inganda zitunganya sima mu Rwanda ari kimwe mu bizatuma ibiciro ku masoko bihindagurika. RDB isanga bizanafasha kwihutisha imishinga igihugu gifite bityo ubukungu bukiyongera kurushaho.

Sima nka kimwe mu bikoresho bikenerwa mu bwubatsi yatangiye gutunganyirizwa mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1984. Kugeza ubu uruganda rumwe rukumbi ari rwo Cimerwa niyo ikora toni ibihumbi 600 za sima  ivuye kuri toni ibihumbi 50 mu mwaka, n’ubwo umusaruro wiyongereye iyi ngano ntiragera kuri 50% bya sima ikoreshwa mu gihugu bisobanuye ko indi sima ivanwa mu bindi bihugu.

Perezida w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera ashimangira ko iki kibazo kizabonerwa umuti ari uko habonetse izindi nganda zitunganya sima.

Muri iki gihe u Rwanda rurushaho gutera imbere mu bukungu, ni na ko rwinjira mu mishinga myinshi y'ibikorwa by'iterambere kandi ikenenera sima nyinshi nyamara n'abandi baturage bayikeneye. Ibi bituma hari bamwe bazamura ibiciro uko bashatse kuko bazi neza ko sima ikenewe cyane ku isoko nk'uko abaturage babivuga.

Mu myaka 2 ishize ni bwo hatangiye ibikorwa byo kubaka uruganda rushya rwa sima mu Karere ka Musanze. Uruganda biboneka ko rugeze mu mirimo ya nyuma ngo rutangire gushyira sima ku isoko. Byari biteganijwe ko abantu bagera ku bihumbi 2 bazabonamo akazi. Hakiyongeraho ko mu by'ibanze uru ruganda ruzakenera ari amakoro aboneka cyane muri aka gace, ibintu abaruturiye ndetse n'abikorera muri rusange basanga bifite indi nyungu ikomeye.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw’iterambere, Clare Akamanzi asobanura ko kwiyongera kw'inganda zitunganya sima mu Rwanda ari kimwe mu bizatuma imishinga igihugu gifite irushaho kwihuta bityo n'ubukungu buzamuke.

Sima ni kimwe mu bikoresho by'ibanze byifashishwa cyane mu mirimo y'ubwubatsi itandukanye yaba ibikorwaremezo ndetse n'ibikorwa by'abantu ku giti cyabo. Izamuka ry'ibiciro byayo bikaba bigora cyane abari mu mirimo y'ubwubatsi kuko bihungabanya cyane ingengo y'imari yatagenijwe. Ku rundi ruhande ariko kugira inganda nyinshi muri uru rwego byatuma zitanga imirimo myinshi, sima ikaba ihagije ku isoko bikanarinda igihugu kidatumiza sima nyinshi hanze.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m