AGEZWEHO

  • U Bubuligi: Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gukora Jenoside – Soma inkuru...
  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...

Uruganda rwa Kabuye rufite isukari mu bubiko yabuze abaguzi

Yanditswe Apr, 03 2019 19:25 PM | 4,385 Views



Uruganda rw'isukari rwa Kabuye ntiruvuga rumwe n'abacuruzi b'isukari ku bijyanye n'ibiciro. Uru ruganda  ruvuga ko guhera mu kwezi kwa 12 ku mwaka ushize rufite isukari ibitse yabuze abaguzi isaga imifuka ibihumbi 20 ifite agaciro ka miliyoni 600 y'amafaranga y'u Rwanda. Ni mu gihe abacuruzi bo mu  Rwanda bagitumiza isukari mu mahanga.

Mu gihe abacuruzi n'abaguzi b'isukari bavuga ko isukari iturutse hanze ari yo bakunze kubona ku isoko bitewe nuko ikorerwa imbere mu gihugu batayibona mu buryo bifuza, uruganda rwa Kabuye ruvuga ko mu bubiko bw'isukari bwarwo hagaragaramo imifuka y'isukari y'ibiro 50 n'iyibiro 25 isaga ibihumbi makumyabiri ifite agaciro ka Miliyoni maganatandatu by'amafaranga y'u Rwanda ibitsemo guhera mu kwezi kwa 12 ku mwaka ushize wa 2018, nkuko Umuyobozi muri uru ruganda ushinzwe imikorere Joel Uwizeye abisobanura.

"Iyi n'isukari ikorwa n'uruganda rwa Kabuye ni imwe mu bubiko bwacu  akaba ari isukari uruganda rwasohoye rwakoze idashobora kugenda ku isoko nk'uko byagakwiye kubera ko igiciro kiri hasi biterwa n'isukari ituruka hanze ya COMESA ndetse na EAC bizana isukari isonewe imisoro bigatuma isukari twebwe dukora mu gihugu idashobora gucuruzwa kubera ko igiciro kiri hasi cyane ariko nubu ducuruzaho nkeya kugira ngo dushobore kubaho ariko mu gihombo tuyitanga munsi y'igishoro" Joel Uwizeye - Uruganda rwa Kabuye.

Kimwe mu ngaruka z'iki kibazo zirimo kuba uru ruganda rugurira abaturage ku giciro kitabashimishije ndetse n'inyongeramusaruro ntibayibonere igihe.

"Twifuza ko uruganda rwagombye kuduhembera amafaranga yose nta kirarane ntanayo badukase asigarayo, noneho bakatubarira yose akazira rimwe izo nizo mbogamizi dufite" Umuturage

Ubuyobozi bw'uruganda bwifuza ko isukari ituruka hanze y'aka Karere ka Afurika y'i Burasirazuba na COMESA yasoreshwa nkuko amategeko abiteganya mu rwego rwo gushyigikira abashoramari b'imbere mu gihugu.

Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ushinzwe ubucuruzi bw'imbere mu gihugu Karangwa Cassien yemeza ko ikijyanye n'imisoro kitakagombye kuba ikibazo kuko nubundi imisoro ku mategeko.

Uru ruganda kandi rwanasabye ubundi butaka bugera kuri hegitari 5 ,500 mu karere ka Bugesera aho bateganya guhinga ibisheke imusozi no kubyuhira kuburyo bateganya no  kuhubaka uruganda runini kuburyo bazatunganya tonni ibihumbi 57 by'isukari bavuye ku bihumbi 17 bariho ubu bakazashobora guhaza isko ry'u Rwanda ku kigero cya 80%.

Inkuru ya Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid