AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uruganda Gikonko Rice rwaciwe amande ya Miliyoni 2 Frw

Yanditswe Jan, 14 2022 16:47 PM | 10,015 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi, cyahanishije amande ya Miliyoni 2 Frw uruganda rutunganya umuceri rwa Gikonko Rice ruri muri Gisagara.

Ni nyuma y'uko bigaragaye ko rwatwaye umusaruro w'abahinzi nta masezerano rufitanye n'amakoperative yabo, kugeza ubu abahinzi bakaba batarishyurwa amafaranga y'uwo musaruro. Uru ruganda rwasabwe kugirana amasezerano n'amakoperative y'abahinzi no kwishyura umusaruro rumaze gufata.

Hari mu gikorwa cy'ubugenzuzi gikomeje hirya no hino mu turere tw'igihugu, hagenzurwa uko ibiciro by'umuceri byubahirizwa mu makoperative awuhinga no mu nganda ziwutunganya.

Hashize igihe kitari gito bamwe mu bahinzi b’umuceri bibumbiye mu makoperative, bataka kutishyurwa n’uru ruganda aho bagaragazaga ko uru ruganda rubatwarira umusaruro ariko rugatinda kubaha amafaranga ku buryo rimwe na rimwe byabatezaga igihombo cyo kudahingira igihe.

Uru ruganda rwasabwe kwihutisha kugirana amasezerano n'amakoperative y'abahinzi no kwishyura umusaruro rumaze gufata.

Mu kurengera umuhinzi w'umuceri, RICA yongeye kwibutsa inganda zitunganya umuceri kugirana amasezerano n'amakoperative y'abahinzi, kuyishyura ku gihe bityo na yo akishyura abahinzi ku gihe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage