AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Kwibuka25: Urubyiruko rurakangurirwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe Apr, 03 2019 18:42 PM | 6,524 Views



Urubyiruko rurakanguirwa gukomeza kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Rwabisabwe mu biganiro byaruhuje n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo n'inararibinye z'igihugu; kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2019.

Ibi biganiro byahuje urubyiruko rugera kuri 250 rututse mu bice bitandukanye by'igihugu rwahuriye i Kigali. Ni ibiganiro bibanziriza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rwahawe ikiganiro cyiswe ''KUGIRA IGIHUGU'', aho urubyiruko rwasabwe kubaka igihugu kitagira amacakubiri kuko ari rwo iterambere ry'igihugu rishingiyeho. Mu bakitabiriye harimo ba rwiyemezamirimo, abakozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye inzego z'urubyiruko n'abanyeshuri muri za Kaminuza. Bemeza ko bafite umukoro ukomeye wo komora ibikomere bikomoka ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Kugeza ubu urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ya jenoside yakorewe abatutsi rungana na 58%  by'abanyarwanda. Ni mu gihe 70% ari urubyiruko rutarengeje imyaka 30. Minisitiri w'urubyiruko Rosemary MBABAZI yabasabye kuba umusemburo w'ibyiza kuko arirwo maboko y'igihugu.

Inkuru ya John Patrick Kwizera 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize