AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...
  • Ben Kayiranga na Mico The Best bateguje igitaramo gikomeye mu Bufaransa – Soma inkuru...

Urubyiruko rwo muri RPF rwasabwe kuvugutira umuti ibibazo bibangamiye iterambere

Yanditswe Oct, 28 2019 08:21 AM | 6,998 Views



Abagize urugaga rw'urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi barasabwa kwirinda kudamarara ngo barangazwe n'ibyo igihugu kigeraho mu gihe bakwiye kugira uruhare mu gukumira no mu gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

Amagana y'abagize inama nkuru y'urugaga rw'urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi bo mu turere twose tw'igihugu nibo bahuriye ku ngoro y'uwo muryango iri i Rusosororo mu Karere ka Gasabo.

Nyuma yo kugaragarizwa bimwe mu bikorwa by'urugaga muri manda ya komite nyobozi icyuye igihe, haganiriwe ku buryo urubyiruko rwakwirinda ibishora ubuzima bwarwo mu kaga ahubwo rukabyaza umusaruro amahirwe ahari.

Aha Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi yagaragaje ko urubyiruko rufite amahirwe akomeye yo kwiyungura ubumenyi binyuze mu mashuri anyuranye, kugira igihugu gifite icyerekezo gihamye n'ubushake bwa politiki mu kwita ku rubyiruko, ariko ashimangira ko ubuzima ari bwo musingi wa byose.

Ayo mahirwe ni na yo Rwiyemezamirimo Twahirwa Dieudonné yabyaje umusaruro mu rwego rw'ubuhinzi, akaba asigaye agemura urusenda ku isoko mpuzamahanga, aho aheruka kubona isoko rifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 500 z'amadorali.

Yasabye bagenzi be gufungura amaso kuko aho ageze bitamusabye gutangiza igishoro gihambaye.

Mu bibazo bibangamiye iterambere ry'igihugu n'imibereho myiza y'abaturage uru rubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu kubivugutira umuti, harimo icy'inda zitateguwe, icy'abana bagera kuri 5.7% bata ishuri hirya no hino mu gihugu, ndetse n'icy’abijandika mu biyobyabwenge, dore ko usibye kwita ku bo byagize imbata bihombya igihugu arenga miliyari 5 buri mwaka, abagororerwa mu bigo ngororamuco basiga abana bonyine mu badafite ubitaho, ubu hakaba habarurwa abana 1 918 bafite ababyeyi barimo kugororerwa mu bigo binyuranye byo hirya no hino mu gihugu.

Perezida mushya w'urugaga rw'urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'igihugu, Tuyisenge Joseph, wanatorewe muri iyi nama ku bwiganze bw'amajwi 489 kuri 695 angana na 70%, avuga ko ibyo bibazo ari bimwe mu byo we na komite ye bazihatira guhangana na byo.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw'umuryango FPR Inkotanyi muri iyi nama, Musoni Protais, yibukije urwo rubyiruko ko mu rwego rwo kubaka igihugu mu buryo buhamye kandi burambye, umuryango FPR Inkotanyi wahisemo gusenya urukuta rwubatswe n'abakoloni, rwari rwarashyize intera ndende hagati y'ubuyobozi n'urubyiruko.

Yabasabye kwirinda guterera agati mu ryinyo mu gihe hari ibitagenda neza cyangwa ngo barangazwe n'iterambere igihugu kigeraho kuko aho kifuza kugera ari urugendo rukomeza.

Urugaga rw'urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ni rumwe mu mbuga z'uyu muryango uvomamo ibitekerezo binashingirwaho ukora manifesto yawo.

Inkuru mu mashusho



Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira