Yanditswe May, 21 2022 21:22 PM | 90,069 Views
Urubyiruko ruri mu mashuri rwagaragaje ko rumaze gusobanukirwa intego n'imiterere y'inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma baturuka mu bihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza.
Urubyiruko rusaga 100 ruturutse mu bice bitandukanye by'igihugu rwahize abandi ku marushanwa yimikorere y'umuryango wa Commonwealth ni rwo rwahuriye i Kigali mu biganiro, aho rwishyize mu mwanya w'abakuru b'ibihugu bihuriye muri uyu muryango,aho buri umwe yatangaga ibitekerezo nk'umukuru w'igihugu.
Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine avuga ko urubyiruko rukiri mu mashuri rufite ubumenyi buhagije ku muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza.
Yagize ati "Ubumenyi barabufite kubera ko bariteguye, bakoze n'ubushakashatsi kuko baraturuka mu gihugu hose kuko mu turere hose bavuyeyo bakoze ubushakashatsi bamenya uburyo iyi nama itegurwa, bamenya ibitekerezo bitangwamo ngira ngo mwabibonye ko bafite amakuru ahagije kuri CHOGM kugera n'aho bamenya uko inama y'abakuru b'ibihugu uko iba ihagaze birashimishije kuko bari ku rugero rwiza."
Uru rubyiruko rwari ruri mu cyimbo cy'ibihugu bihuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza uko ari 54 maze rugatanga rukagaragaza inzitizi zigaragara mu muri ibi bihugu n'imyanzuro iganisha ku bisubizo by'ibyo bibazo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru