AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Urubyiruko rw'abanyeshuri mu marushanwa ajyanye n'inama ya CHOGM

Yanditswe May, 21 2022 21:22 PM | 90,069 Views



Urubyiruko ruri mu mashuri rwagaragaje ko rumaze gusobanukirwa intego n'imiterere y'inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma baturuka mu bihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza.

Urubyiruko rusaga 100 ruturutse mu bice bitandukanye by'igihugu rwahize abandi ku marushanwa yimikorere y'umuryango wa Commonwealth ni rwo rwahuriye i Kigali mu biganiro, aho rwishyize mu mwanya w'abakuru b'ibihugu bihuriye muri  uyu muryango,aho buri umwe yatangaga ibitekerezo nk'umukuru w'igihugu.

Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine avuga ko urubyiruko rukiri mu mashuri rufite ubumenyi buhagije ku muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza.

Yagize ati "Ubumenyi barabufite kubera ko bariteguye, bakoze n'ubushakashatsi kuko baraturuka mu gihugu hose kuko mu turere hose bavuyeyo bakoze ubushakashatsi bamenya uburyo iyi nama itegurwa, bamenya ibitekerezo bitangwamo ngira ngo mwabibonye ko bafite amakuru ahagije kuri CHOGM kugera n'aho bamenya uko inama y'abakuru b'ibihugu uko iba ihagaze birashimishije kuko bari ku rugero rwiza."

Uru rubyiruko rwari ruri mu cyimbo cy'ibihugu bihuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza uko ari 54 maze rugatanga rukagaragaza inzitizi zigaragara mu muri ibi bihugu n'imyanzuro iganisha ku bisubizo by'ibyo bibazo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira