Yanditswe Jan, 25 2019 22:22 PM | 61,981 Views
Urubyiruko rw'abakoranabushake 'Youth Volunteers' rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu guhangana n'ibibazo byugarije abana birimo kugwingira n'imirire mibi. Bikubiye mu masezerano rwasinyanye n'ikigo gishinzwe imbonezamikurire y'abana bato.
Ni amasezerano y'umwaka
umwe agamije guhashya ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira ry'abana. Uru
rubyiruko ruzibanda ku gukora ubukangurambaga bugamije kurwanya iki kibazo,
kugira uruhare mu kubaka uturima tw'igikoni, ndetse umwana ufite ikibazo akaba
afite umukorerabushake umukurikirana umunsi ku munsi. Urubyiruko ruhamya ko
ruzesa imihigo rwasinye, dore ko rusaga ibihumbi 250 mu gihugu hose.
Umuhuzabikorwa w'uru rubyiruko ku rwego rw'igihugu Murenzi Abdallah atanga ikizere cy'umusaruro uzaturuka mu rubyiruko rw'abakorerabushake. Yagize ati, "Twihaye ko mu mwaka umwe tuzicara tukareba ibyagezweho, tugafata ingamba zo kuba twasinya andi cyangwa twafata andi y'igihe kirekire, icyizere gihari ni uko urubyiruko rw'abakorerabushake turahari hose mu gihugu kandi abo twagiye tugirana amasezerano y'ubufatanye nka polisi y'igihugu cyacu ibigo bitandukanye umusaruro wagiye ugaragara."
Umuhuzabikorwa wa gahunda y'Igihugu mbonezamikurire y'abana bato Dr.Anita Asiimwe asanga hakenewe imbaraga ziturutse mu nzego zitandukanye kugira ngo ikibazo cy'imirire mibi gikemuke. Ati, "Iyo umwana arenze imyaka ye 2 ya mbere y'amavuko tutarakoze ibyo tugomba gukora bishobora kumugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose, niyo mpamvu dushimangira ko ari ibintu tugomba gukora twihuse, dushyizeho ingufu kandi dufatanyije twese kuko ni ubufatanye bwa buri wese tugashyiramo imbaraga kugirango tugere kucyo twifuza kugeraho."
Ibipimo bigaragaza ko ikibazo cy'igwingira ry'abana kiri ku gipimo cya 38%, mu gihe igihugu kihaye intego yo kugabanya iki gipimo nibura kikaba kigeze kuri 19% mu mwaka wa 2024. Ibi ngo bizashoboka biturutse ku bufatanye bw'inzego zitandukanye harimo n'urubyiruko.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru