AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu rugamba rwo gushishikariza abantu kwirinda COVID19

Yanditswe May, 12 2020 10:27 AM | 29,724 Views



Muri ibi bihe buri wese asabwa umusanzu we mu gukumira icyorezo cya Covid 19, abanyarwanda bose barasabwa korohereza no gufatanya n'urubyiruko rw'abakorerabushake mu bikorwa rurimo hirya no hino mu gihugu byo kubafsha gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zigamijwe kwirinda.

Mu mwambaro w'akazi uriho ikirango cya Polisi y'igihugu ndetse n'icy'Umujyi wa Kigali, saa moya za mu gitondo aba basore n'abakobwa  baba bageze hirya no hino ahahurira abantu benshi. Bakora amasaha 6, abandi bakaza kubasimbura bagataha ari uko ingendo zihagaze saa mbili z'umugoroba.

Bitwa Youth volunteers, ugenekereje mu Kinyarwanda ni urubyiruko rw'abakorerabushake.

Mukanizeyimana Olive avuga ko bashishikariza abaturage ukurikiza ingamba zo kwirinda COVOD19.

Ati “Tuba tubwiriza abaturage gusigamo metero, gukaraba intoki no gushyiraho neza agapfukamunwa kugira ngo batanduza bagenzi babo.”

Na ho Shema Alexis we ati “Intekerezo zacu zishingiye ku batubanzirije. Logique y'ibyo dukora ishingiye ku mitekerereze abitanze bakemera kuza kubohora igihugu bari bafite icyo gihe kuko dutekereza ko banganaga uku mu myaka yacu ubungubu,n'impamvu yo kuba tubikora neza tuba twifuza kugera ikirenge mu cyabo buri gihe.”

Aho uru rubyiruko rukorera ruba ruri kumwe n'abashinzwe umutekano, bahagarika imodoka, abagenzi bakavamo bagakaraba, ubwo abandi baba bashyira abantu ku murongo ndetse bareba no mu modoka imbere kugira ngo hatagira imodoka irenza umubare w'abagenzi bagenwe. 

Imvura ntihagarika akazi kabo. Bamwe mu baturage bavuga ko bakibabona batabahaga agaciro ariko aho bigeze ubu ngo ntibiyumvisha uko byari kugenda iyo bataba bari gufatanya na polisi gushyira abantu ku murongo.

Umuturage witwa Mukamurangwa Amina ati “Kuko Abanyarwanda twese ntabwo tugira imyumvire imwe, ariko nyine baba badushyize ku murongo batwigishije, biduha amahirwe menshi yo kutazandura agakoko."

Na ho Mukirisito Thierry auga ko uru rubyiruko rukorana ubwitange bukomeye, kandi bikaba bituma icyorezo cya COVID 19 kidakwirakwira.

Ati “Amahirwe tuba dufite bano bantu badushishikariza gusigamo umwanya no gushushanya tuno tuntu ku marembo y'amashop (amaduka) yacu, iyo baza kuba badahari Covid10 yari kwiyongera.”

Zimwe mu mbogamizi uru rubyiruko rw'abakorerabushake ruvuga ko ruhura nazo mu gushyira abaturage ku murongo, harimo kuba bamwe batabumva.

Shema Alexis yagize ati “Kubwira umutu ngo yambare agapfukamunwa,byenda gusetsa gatoya aho ubibwira umuntu akakubwira ngo ko ari agapfukamunwa wumva ari agapfukamazuru, kujya ku mirongo bakumva igoranye, ariko imyumvire iragenda izamuka.”

Muri uru rugamba birasaba abantu kumva neza ko nta we bahanganye, uretse umwanzi utagaragara Covid 19. Aha ni ho Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw'igihugu Murenzi Abdallah asaba ko abantu gusenyera umugozi umwe.  

Yagize ati “Abaturage icyo basabwa cya mbere ni ukorohereza uru rubyiruko. Ubu ni ubwitange, si akazi gahemberwa umuntu rero wagize umutima wo kwitanga kugira ngo agufashe icyo ukora ni ukumworohereza, ni ukumufasha niba akubwiye ngo ubahiriza metero ubikore, kwambara agapfukamunwa ubikore kandi utabikoreye ijisho. Tubereyeho kubafasha, si ukubashyiraho igitsure.”

Habarurwa urubyiruko rw'abakorerabushake ibihumbi 380 mu gihugu hose. Basanzwe bakorana n'inzego z'umutekano ndetse n'iz'ibanze mu bikorwa bitandukanye.

Muri ibi bihe byo kurwanya Covid 19, Umujyi wa Kigali wonyine urimo abarenga 800 basimburana buri munsi muri ibi bikorwa. Ni ibikorwa ruvuga ko rukora rutagamije igihembo icyo ari cyo cyose, ahubwo ngo ni wo musanzu warwo mu kurandura burundu iki cyorezo m ugihugu.

Théogène TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama