AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu muhanga rwasabwe kurwanya ihakana rya Jenoside

Yanditswe Jul, 09 2021 11:51 AM | 54,206 Views



Kuri uyu wa Gatanu, urubyiruko  rw’Abanyarwanda ruba mu muhanga cyane cyane ku mugabane w’u Burayi barenga 60, rwasuye ingora y’amateka yo guhagarika Jenoside.

Rwiganjemo urwavukiye mu mahanga nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, rugamije kurushaho kwiga amateka y’Igihugu cyarwo.

Uru rubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakavukira mu mahanga, rwaje mu Rwanda ku bushake bwarwo rugamije kurushaho kwiga amateka y’Igihugu cyabo.

Bakihagera basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, nyuma yaho baganirizwa n’abayobozi batandukanye basabye uru rubyiruko gutangira gutanga umusanzu warwo mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yasabye uru rubyiruko kutiyita bato kuko ku myaka yabo batanga umusanzu utagereranywa mu kubaka igihugu, ndetse no kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi kenshi babikorera mu bihugu byo hanze uru rubyiruko rwaturutsemo.

Benshi muri uru rubyiruko bafite imyaka iri munsi ya 25, bakaba baturutse mu bihugu by’u Bubiligi, u Bwongereza, Denmark u Buholandi na Canada.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage