Yanditswe Jul, 09 2021 11:51 AM | 54,206 Views
Kuri uyu wa Gatanu,
urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu muhanga
cyane cyane ku mugabane w’u Burayi barenga 60, rwasuye ingora y’amateka yo
guhagarika Jenoside.
Rwiganjemo urwavukiye mu mahanga nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, rugamije kurushaho kwiga amateka y’Igihugu cyarwo.
Uru rubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakavukira mu mahanga, rwaje mu Rwanda ku bushake bwarwo rugamije kurushaho kwiga amateka y’Igihugu cyabo.
Bakihagera basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, nyuma yaho baganirizwa n’abayobozi batandukanye basabye uru rubyiruko gutangira gutanga umusanzu warwo mu rugendo rwo kubaka igihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yasabye uru rubyiruko kutiyita bato kuko ku myaka yabo batanga umusanzu utagereranywa mu kubaka igihugu, ndetse no kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi kenshi babikorera mu bihugu byo hanze uru rubyiruko rwaturutsemo.
Benshi muri uru rubyiruko bafite imyaka iri munsi ya 25, bakaba baturutse mu bihugu by’u Bubiligi, u Bwongereza, Denmark u Buholandi na Canada.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru