AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Urubyiruko ruvuga ko Youth Connekt Africa yahinduye inzozi zarwo impamo

Yanditswe Oct, 09 2019 08:07 AM | 18,428 Views



Mu gihe i Kigali hagiye gutangira ihuriro nyafrika ry'urubyiruko, Youth Connekt Africa, bamwe mu batsinze amarushanwa abera muri iri huriro baravuga ko ryababereye imbarutso yo guhindura inzozi zabo impamo.

Mukandayisenga Clémentine, ni we uheruka kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa ya Youth Connekt ku rwego rw'Igihugu mu mwaka ushize wa 2018. 

Uyu rwiyemezamirimo w'urubyiruko wamamaye kubera kongerera agaciro igisheke akoramo ibinyobwa binyuranye, yemeza ko mu myaka 2 amaze atangiye umushinga we, hari intambwe igaragara amaze gutera.

Yagize ati "Hari aho navuye hari na ho ngeze kuko niba narataraga mu ndobo 6 gusa ariko ubu nkaba mfite ibicuba binini bigera ku 8 n'indobo zigera muri 80, urumva ko hari aho navuye n'aho ngeze. Ku kijyanye na jus ubu nsigaye nkora ibishoboka byose byibura buri cyumweru ngatanga toni 3.5, hanyuma kuri wine ntabwo navuga ko araba menshi cyane kuko ntabwo turenza amacupa 200 mu kwezi, ariko whisky ni nyinshi cyane nubwo ntarakora imibare neza ariko zo ziri ku rwego rwo hejuru."

Atangira uyu mushinga Mukandayisenga Clementine yari afite igishoro kibarirwa mu bihumbi 50, kandi akorana n'undi mugenzi we umwe. Cyakora kuri ubu, amaze guha akazi urubyiruko 23, nyuma yo gutsindira miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda mu marushanwa ya Youth Connekt, yamufashije kwagura ishoramari rye.

Yagize ati "Byangiriye akamaro kanini cyane kuko ni ho amarembo yanjye y'amasoko yafungukiye, urumva abantu babirebaga ntabwo nari nzi ko bizafata uburemere nkuko nabibonye. Ni ho nakuye ubushobozi bwo kugura imashini, bimwe byo gutaramo ariko icyanshimishije kurushaho ni uburyo amasoko yagutse kubera Youth Connekt."

Minisiteri y'Urubyiruko igaragaza ko kuva muri 2012, binyuze muri gahunda ya Youth Connekt, imishinga 180 y'urubyiruko imaze guhembwa, aho buri mwaka imishinga itoranywa ihabwa inkunga ya miliyoni 24.5 z'amafaranga y'u Rwanda mu rwego rwo kuyishyigikira ngo yaguke kurushaho. Ni mu gihe kandi iyi gahunda imaze gutuma imirimo 8 309 ihangwa."

Umunya-Zimbabwe Tafara Makaza n'umunya-Cameroun Juveline Ngum, ni bamwe mu rubyiruko bafite imishinga 12 yiteguye guhatanira ibihembo mu ihuriro nyafrika ry'urubyiruko ribera i Kigali kuva kuri uyu wa Gatatu, Youth Connekt Africa Summit 2019. 

Babona iri huriro ari amahirwe y'imbonekarimwe ku rubyiruko rwa Afurika, ibintu bahuriyeho n'umunyarwandakazi Umuziranenge Blandine. 

Juveline Ngum yagize ati "Ndi hano kubera Youth Connekt, ihuriro rigari rifasha ba rwiyemezamirimo bato nkatwe guhura  tukagura amarembo, tukongera ubufatanye n'abandi. Ni ibintu bizamfasha mu bucuruzi bikanafasha Afurika."

Tafara Makaza we yagize ati " Nahuye na ba rwiyemezamirimo batandukanye muri Silicon Valley, njya ahitwa Benks muri New York, ariko ubu ni bwo bwa mbere nahura n'urubyiruko ruturutse imihanda yose muri Afurika rushishikajwe no gukemura ibibazo bya Afurika, kandi ibisubizo bikaba bibereye abanyafurika kuko bishakwa n'abantu biboneye neza imiterere y'ibyo bibazo."

Umuziranenge we ati "Nk'ubu aha turi byanyorohera kuvuga ngo muri Senegal mfite umuntu nahita ntuma nshatse guhita nshyirayo isoko, niba ari Cameroun, niba ari Zimbabwe mfiteyo umuntu. Hari ikindi bimaze kuko noneho ibihugu byose bya Afurika n'ibyo hanze yayo bizaba bihari kandi harimo n'amahirwe yo guhura n'umuntu ushobora no guhita ashora imari muri company y'umuntu." 

Umuyobozi w'imishinga muri Minisiteri y'Urubyiruko, Furaha William, avuga ko Youth Connekt y'uyu mwaka yahaye umwihariko iterambere ry'impano z'urubyiruko rwo muri Afurika.

Ati "Impano abantu bafite, ni gute wazibyaza umusaruro? Tuzaba dufite abantu nka ba Didier Drogba, bantu nka ba Amadou Gallo Fore bo muri NBA bazaganiriza urubyiruko, ni gute impano ufite wayibyazamo umusaruro ikagutunga. Ni industry irimo kuzamuka dukeneye ko no ku mugabane wa Afurika yazamuka abantu bakayibyaza umusaruro. Ni wo mwihariko urimo, ariko hakazanaganirwa cyane no kunoza imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga ndetse n'ubuhinzi." 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga urubyiruko rwa Afurika rufite umukoro ukomeye wo gukemura bimwe mu bibazo abakurambere babo batashoboye gukemura mu gihe cyabo, kuko uburyo buhari, nkuko yabishimangiye muri Youth Connekt Afurika yabereye i Kigali muri 2017.

Icyo gihe yagize ati "Urubyiruko uyu munsi rufite amahirwe yo kwigira ku bandi bo hirya no hino ku Isi, kuko tugomba guhora twiga. Ariko nanone tugomba gutoranyamo ibyiza buri ruhande rufite, ni ukuvuga ibyiza byo kuba umunyafurika ndetse n'ibindi byiza abo twigiraho baturusha." 

Yunzemo ati "Mu by'ukuri nta rwitwazo dufite rwo gutsindwa, ahubwo urubyiruko uyu munsi rugomba kumva ko rufite izo nshingano zirimo no gukemura ibibazo abakurambere babo batabashije gukemura." 

Ni inshuro ya 3 mu Rwanda habera ihuriro rya Youth Connekt Afrika, nyuma yaho ritangiriye mu Rwanda muri 2012. Kugeza ubu kandi ibihugu 12 byo muri Afurika ubariyemo n'u Rwanda, bimaze gutangiza iri huriro mu gihe ibindi na byo bikomeje imyiteguro yo kuritangiza nyuma yo gusanga ari igisubizo ku bibazo by'urubyiruko n'iterambere rya byo muri rusange.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu