AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Urubyiruko rurenga miliyoni imwe rugiye gutora ku nshuro ya mbere

Yanditswe Jan, 10 2021 20:32 PM | 2,599 Views



Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko urubyiruko rusaga miliyoni imwe ari rwo ruzatora ku nshuro ya mbere mu matora y’inzego z’ibanze n’izihariye ateganyijwe muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2021.

 Ni mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko inzego z’utugari n’imirenge zamaze kwitegura ku buryo yizeye ko amatora azagenda neza nta kabuza.

Amatora y’inzego z’ibanze n’ay’inama z’igihugu zirimo iy’urubyiruko, iy’abagore n’iy’abafite ubumuga ateganyijwe muri aya mezi 3 ya mbere ya 2021 nkuko bigaragara ku ngengabihe yayo iherutse gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Perezida w'iyi komisiyo Prof. Kalisa Mbanda asobanura ko muri aya matora harimo azakorwa mu buryo butaziguye abatora bajya inyuma y’umukandida bihitiyemo, ariko bikazakorwa mu mucyo hanubahirizwa ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID19.

Yagize ati "Tuzagerageza guhuriza ahantu hamwe abantu batarenze abo hashobora kwakira ku buryo buri muntu ahana n’undi intera ya metero. Ibyo tuzagerageza kubyubahiriza kugira ngo abantu batore ariko tutiroshye mu bwandu bwa covid. Gutora rero ku murongo hariho ababyibazaho bati iyo umuntu atoye ku murongo ntabwo aba atoye mu ibanga ariko hari impamvu nyinshi u Rwanda rwahisemo kubikora. Ariko iya mbere na mbere ni umucyo, kubikorera imbere y’abandi izuba riva. Amateka yacu yatweretse ko tudakwiriye guhisha icyo umuntu atekereza mu itora ry’umunyarwanda cyane cyane bariya babegereye bakwiriye kubatora bakerekana ko batoye uwo bafite ku mutima nta soni babifitiye."

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dusengiyumva Samuel, avuga ko inzego z’utugari n’imirenge zamaze kwitegura aya matora.

Ati "Ni ukureba ko aho hantu byakorerwa mu bisabwa bya mbere ni uko haba hari uburyo bwo gukaraba intoki cyangwa no gukoresha wa muti, ikindi abantu bakaba bambaye udupfukamunwa na byo abantu bamaze kubyumva. Site z’amatora zari zisanzwe zizwi ariko ni ukureba ko ibyo bisabwa ko bihari. Icyiza kirimo ni uko inzego ku rwego rw’umurenge n’akagari ubu ngubu ziri tayali ku buryo akorwa mu mutekano usesuye kandi ingamba zo kwirinda COVID zikubahirizwa. Ikindi dushima ni uko tubona abaturage bamaze kubyumva, dufite n’urubyiruko rw’abakorerabushake bamaze kugira ubumenyi ndetse bamaze kumenyera gufasha abaturage twumva ibyo byose tubishyize hamwe dufatanyije na komisiyo bizagenda neza."

Komisiyo ivuga kandi ko hazifashishwa ikoranabuhanga guhera mu gutegura no mu gihe nyir’izina cy’amatora. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo Charles Munyaneza avuga ko uburyo bwose bw’ikoranabuhanga buzifashishwa dore ko n’urubyiruko ruzatora rwiyongereye.

Ati "Turakoresha ikoranabuhanga risanzwe turakoresha imbuga nkoranyambaga. Mu by’ukuri uko imyaka igenda ijya imbere n’ikoranabuhanga ritera imbere n’uko Abanyarwanda bagenda barikoresha muri komisiyo y’amatora biragenda bitworohera kwegera abaturage no kubakangurira amatora. Nubwo ubu wenda bitazatworohera kugenda dukoresha inama mu baturage, mu tugari ariko twamaze kubibona ubutumwa dutanga mu minota mikeya urabona bugenda busakara cyane cyane mu rubyiruko. Twarimo tureba kuri lisiti y’itora tubona dufite urubyiruko hafi 1 300 000 bagiye gutora bwa mbere muri aya matora y’inzego z’ibanze."

Amatora y’inzego z’ibanze azabimburira andi, ateganyijwe tariki 20 z’ukwezi gutaha kwa 2 abere ku rwego rw’umudugudu, mu gihe aya nyuma ari aya nyobozi z’uturere ateganyijwe tariki 5 Werurwe uyu mwaka.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira