Urubyiruko rusaga 500 batangira Itorero ry'inkomezamihigo mu kigo cy'ubutore cya Nkumba

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Urubyiruko rusaga 500 batangira Itorero ry'inkomezamihigo mu kigo cy'ubutore cya Nkumba

Yanditswe Dec, 12 2021 17:52 PM | 39,036 Views



Minisiteri y'urubyiruko n'umuco yahamagariye urubyiruko gukomeza kurangwa n'indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda kandi bitabira gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere ry'Igihugu. 

Ibi byatangarijwe mu kigo cy'ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera, aho urubyiruko rusaga 550 batangira Itorero ry'inkomezamihigo.

Urubyiruko ruhagarariye abandi baherutse gutorwa mu nzego z’urubyiruko baturutse mu turere 30 tw'Igihugu, nibo batangiye Itorero ry'inkomezamihigo mu kigo cy'ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera.

Ni itorero ry'iminsi 8 ryateguwe na Minisiteri y'urubyiruko n'umuco ifatanyije na Minisiteri y'Ubumwe by'Abanyarwanda n'inshingano y'uburere Mboneragihugu, hamwe n'abandi bafatanyabikorwa bafite ishingano yo gutoza urubyiruko hagamijwe gufasha Igihugu kurangwa n'umuco wo gukunda Igihugu, kukitangira no kuba indashyikirwa mu byo bakora.

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco, Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko gukomeza kurangwa n'indangagaciro n'umuco byo gukunda igihugu, bakoresha ikoranabuhanga mu iterambere ryacyo.

Kuva itorero ry'inkomezamihigo ryatangira Mu 2014 kugeza mu 2018, urubyiruko117,924 nibo bamaze gutozwa indangagaciro by'umuco Nyarwanda  ndetse hakiyongeraho naba  550 batangiye iri torero. 


Robert Byiringiro




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame