AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Urubyiruko rurasabwa gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe

Yanditswe May, 29 2022 11:07 AM | 89,866 Views



Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yasabye urubyiruko gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ibi yabigarutseho ubwo yasangizaga abatuye Akarere ka Nyamasheke, amateka yaranze icyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu muri Jenoside.

Yavuze ko amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu aremereye cyane, kandi byatewe n’uko abayoboye amakomini 11 yose  y’iki cyahoze ari Cyangugu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byatumye muri iki gice Jenoside ikoranwa ubukana ku buryo nka Nyamasheke, ari kamwe mu turere mu Rwanda dufite imiryango myinshi yazimye, gafite igera kuri 570 kuko kwihisha byari bigoye nk’uko bivugwa na bamwe mu babashije kurokoka.

Umuryango IBUKA uvuga ko muri iki gice abanyamadini na bo ari bamwe mu bagize uruhare rukomeye cyane mu gukaza Jenoside.

 Ahishakiye Naphtal, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango yasabye abanyamadini kujya bafata umwanya bakayamaganira no mu nsengero.

Dr Bizimana Jean Damascene yasuye ibice binyuranye by’urwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 19,  asobanurirwa amateka yihariye y’uburyo abashyinguyemo babicanye ubugome ndengakamere. 

Urubyiruko yarusigiye umukoro n’inshingano byo gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho, nyuma y’ibi bihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo ubu rukaba rufite aho rugeze.

Aka karere ka Nyamasheke ubu butumwa bwatangiwemo gafite kuri ubu inzibutso 16 zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 166 y’Abatutsi bazize jenoside.

Theogene Twibanire




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize