AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Urubanza rw’abaregwamo guhombya Koperative COPCOM yo ku Gisozi rwasubitswe

Yanditswe Sep, 10 2021 15:18 PM | 187,668 Views



Kuri uyu wa Gatanu urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasubitse iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha buregamo  abantu ibyaha bitandukanye, byashoye Coperative ya Copcom mu Bihombo.

Abantu 15 na Campany 4 nibo ubushinjacyaha bukurikiranyeho ibyaha birimo kurigisa no konona umutungo, kwandika no gukoresha inyandiko irimo ibinyoma, no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Umucamanza yavuze ko isubikwa ry’uru rubanza rishingiye ku mpamvu zirimo kuba hari ababuranyi n’abahagarariye campany ziregwa muri uru rubanza, bose hamwe bagera kuri 4 batabonetse mu rukiko kubera impamvu z'uburwayi.

Uru rubanza rumaze igihe kirenga umwaka ruburanishwa, ruvugwamo inyerezwa ry'amafaranga arenga miliyoni 500 za Coperative COPCOM Ikorera ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Umucamanza akaba yanzuye ko uru rubanza ruzasukurwa tariki ya 27 uku kwezi saa mbiri za Mu Gitondo.

Uru rubanza ni rumwe mu manza zikurikira icungwa nabi rikunze kuvugwa mu makoperative hirya no hino mu gihugu, bijyana n’inyerezwa ry'umutungo w'abanyamungo bizo Coperative.

Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama