Yanditswe Jan, 26 2021 09:56 AM | 88,183 Views
Urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza rwanzuye ko urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, wari Perezida w'impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b'umutwe w'inyeshyamba wa FLN n'abandi barwanyi 17, rugomba kubera mu cy'urukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19.
Uyu mwanzuro uru rukiko ruwufashe nyuma y'ubusabe bw'abaregwa, ubushinjacyaha, abunganizi mu mategeko ndetse n'abaregera indishyi aho bari basabye ko abaregwa bose baburana imbona nkubone hatifashishijwe ikoranabuhanga.
Urukiko rwavuze ko bitewe n'ubuto bw'icyumba kiburanirwamo i Nyanza, bitakoroha ko bose babateranyirizamo kandi basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19.
Rwanzuye ko uru rubanza ruhuriweho rugomba kuba tariki ya 17 Gashyantare 2021.
Gusa ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko iyi tariki bibaye bishoboka yahinduka iburana rikaza imbere kuko bamaze kwitegura
Paul Rusesabagina yasabye ko yahabwa igihe cyo kubanza gusoma dosiye ye kugira ngo yitegure iburanisha. Gusa yasezeranyije urukiko ko itariki rwashyizeho izagera iby'ingenzi yaramaze kubisoma.
Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe tariki ya 3 Ukuboza umwaka ushize n'urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka nyuma y'uko ubushinjacyaha bubisabye aho bwagaragazaga ko ugutandukanya izi manza byazatwara igihe kinini kugira ngo zirangire kandi ibyaha aba bose baregwa ari bimwe.
Callixte KABERUKA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru