AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be ruzabera i Kigali

Yanditswe Jan, 26 2021 09:56 AM | 88,183 Views



Urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza rwanzuye ko urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, wari Perezida w'impuzamashyaka MRCD na  Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b'umutwe w'inyeshyamba wa FLN n'abandi barwanyi 17, rugomba kubera mu cy'urukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Uyu mwanzuro uru rukiko ruwufashe nyuma y'ubusabe bw'abaregwa, ubushinjacyaha, abunganizi mu mategeko ndetse n'abaregera indishyi aho bari basabye ko abaregwa bose baburana imbona nkubone hatifashishijwe ikoranabuhanga. 

Urukiko rwavuze ko bitewe n'ubuto bw'icyumba kiburanirwamo i Nyanza, bitakoroha ko bose babateranyirizamo kandi basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19.

Rwanzuye ko uru rubanza ruhuriweho rugomba kuba tariki ya 17 Gashyantare 2021. 

Gusa ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko iyi tariki bibaye bishoboka yahinduka iburana rikaza imbere kuko bamaze kwitegura

Paul Rusesabagina yasabye ko yahabwa igihe cyo kubanza gusoma dosiye ye kugira ngo yitegure iburanisha. Gusa yasezeranyije urukiko ko itariki rwashyizeho izagera iby'ingenzi yaramaze kubisoma.

Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe tariki ya 3 Ukuboza umwaka ushize n'urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka nyuma y'uko ubushinjacyaha bubisabye aho bwagaragazaga ko ugutandukanya izi manza byazatwara igihe kinini kugira ngo zirangire kandi ibyaha aba bose baregwa ari bimwe.

Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura