Yanditswe Aug, 18 2022 13:31 PM | 74,981 Views
Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora
imirimo y'insigarira y'inkiko mpanabyaha rwatangaje ko urubanza rwa Félicien
Kabuga ruzatangira tariki 29 Nzeri 2022.
Ni umwanzuro watangarijwe mu nama ntegura rubanza yabereye i La Haye mu Buholandi.
Kabuga akurikiranweho ibyaha biri mo ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uyu mwanzuro ugaragaza igihe urubanza mu mizi ruzatangira kuburanishirizwa, wafashwe kandi nyuma y'uko Kabuga Felicien agaragaje ko akeneye guhindura umwunganira mu mategeko.
Muri Gicurasi 2020, Kabuga Félicien wari umaze imyaka irenga 20 ashakishwa kubera kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe mu Bufaransa.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru