AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Urubanza rwa Kabuga: Haratangira kumvwa abangabuhamya bashinja

Yanditswe Oct, 05 2022 09:47 AM | 93,585 Views



Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriwego Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha kuri uyu wa gatatu rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinja umunyarwanda Felisiyani Kabuga ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. 

Mu cyumweru gishize ubwo hatangwaga imyanzuro mu magambo ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso Kabuga ntiyagaragaye mu Rukiko ndetse yanga no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga yashyiriweho aho afungiye ngo abashe gukurikirana urubanza rwe. 

Umucamanza yavuze ko ubwo Kabuga yanze gukoresha uburenganzira ahabwa n’amategeko bitabuza urubanza gukomeza.

Felisiyani Kabuga akurikiranweho ibyaha bitandatu ari byo jenoside,gushishikariza abantu gukora jenoside,ubufatanyacyaha mu gukora jenoside , kurimbura, ubwicanyi n’itotezwa nk’ibyaha byibasira inyoko muntu.

Urukiko rwatangiye rwumva umutangabuhamya wiswe KAB005 kubera impamvu z’umutekano we. Uyu mutangabuhamya aravuga ku mikorere n’ibiganiro bya Radio RTLM yatangiye kumvikana mu Rwanda mu 1993.

Umutangabuhamya KAB005 wabimburiye abandi ni uwigeze kuba umukozi muri ministeri y’itangazamakuru. Uyu mutangabuhamya yavuze ko perezida wa RTLM , Felisiyani Kabuga ari we wari ufite mu nshingano kubuza ko iyo radio yakomeza gusakaza imvugo z’urwango zateraga ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi ariko ngo Kabuga ibyo ntiyigeze abikora.

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko uwari minisitiri w’itangazamakuru Faustin Rucogoza yageze aho yandikira RTLM asaba ko yareka izo mvugo z’urwango ariko ngo iyo radio ntiyagira icyo ihindura.

Yagize ati nyuma y’iyo baruwa ntacyahindutse mu biganiro bya RTLM, gusakaza urwango n’amacakubiri byarakomeje bituma ndetse abatutsi batangira kwicwa hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Bugesera na Bigogwe .

Yavuze kandi ko Minisitiri Rucogoza yanatumije inama agamije kongera gusaba RTLM kureka kubiba urwango. Muri iyo nama minisitiri yasabye ko abanyamakuru ba RTLM bareka kubwira abaturage ko amasezerano ya Arusha ntacyo amaze ndetse bakareka kwibasira FPR Inkotanyi.

Umutangabuhamya yavuze ko muri iyo nama intumwa za RTLM zari ziyobowe na Kabuga. Icyo gihe ngo na we yemeye ko abanyamakuru ba RTLM koko bakoraga amakosa kandi ko bagiye kuyakosora ariko nyamara ntacyigeze gikosorwa ahubwo byarushijeho kuba bibi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama