AGEZWEHO

  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...
  • Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri – Soma inkuru...

Urubanza ku iyoherezwa mu Rwanda rya twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside

Yanditswe Jan, 08 2018 17:41 PM | 4,299 Views



Ubushinjacyaha bw' u Rwanda buratangaza ko bwishimira ko ubusabe bw' u Rwanda bwo kohereza Wenceslas Twagirayezu ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanishirizwa mu Rwanda bwaba buri mu nzira yo kubahirizwa n’igihugu cya Denmark.Ni mugihe urukiko rwo muri Denmark mu Mujyi wa Hillerød mu Majyaruguru ya Copenhagen, uyu munsi rwatangiye kwiga ku ihoherezwa mu Rwanda rya Wenceslas Twagirayezu.

Umuvugizi w' Ubushinjacyaha avuga ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo koherezwa mu Rwanda Twagirayezu Wenceslas mu mwaka w’2015 kubera ibyaha acyekwaho bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Mu magambo ye yagize ati, ''Ibyaha  akekwaho ni ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi muri za Rubavu, za Rwerere, za Busasamana n' ahandi niho yasize abikoreye. Birimo kwica , kujya ku mabariyeri, kujya mu bitero n' ibindi. Nibyo tumukekaho ni nayo mpamvu twanamusabye.''

Twagirayezu yahoze ari umwarimu muri segiteri ya Busasamana muri Rubavu y’ubu.

Ubushinjacyaha buvuga ko yari Perezida wa CDR mu wahoze ari umurenge wa Gacurabwenge akaba azwi kandi kubera buryo yari arangaje imbere interahamwe mu gihe cya Jenoside.

Ubushinjacyaha bw' u Rwanda buherutse  gutangaza ko umwaka ushize wa 2017 warangiye hamaze gutangwa impapuro mpuzamahanga 853 zita muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu bice bitandukanye by’Isi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid