Yanditswe Sep, 19 2022 19:32 PM | 89,432 Views
Kuri uyu wa Mbere, uwahoze ari Umwamikazi
w’u Bwongereza Elizabeth II yasezeweho bwa nyuma mu muhango witabiriwe
n’abayobozi bo hirya no hino ku Isi ndetse n’abaturage b’u Bwongereza basaga
miliyoni bari ku mihanda y’i Londre mu murwa mukuru w’u Bwongereza.
Indirimbo z’agahinda ndetse n’izo guhimbaza
Imana nizo zaranze umuhango wo gutabariza no guherekeza bwa nyuma Umwamikazi
Elizabeth wa Kabiri wayoboye ubwami bw’u Bwongereza igihe kinini kurusha
abamubanjirije, dore ko yatanze amaze imyaka 70 ku ngoma.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro babarirwa mu magana bitabiriye uwo muhango wabimburiwe n’amasengesho yabereye muri Katedarali ya Westminster Abbey i Londre.
Mu birango n’ibimenyetso by’ubwami bw’u Bwongereza, isanduku yari irimo umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II yinjiye Westminster Abbey ihetswe ku bitugu n’ingabo kabuhariwe ndetse hanaririmbwa “God Save The King” indirimbo yubahiza ubwami bw’u Bwongereza n’umuryango wa Commonwealth.
Umuyobozi w’Itorero Anglican ku Isi akaba na musenyeri wa Canterbury, Justin Welby yagaragaje Umwamikazi Elizabeth II nk’umuntu udasanzwe wakoze ibishimwa n’Imana n’Abantu mu gihe cy’ubuzima bwe ku Isi.
"Twese tuzahura n’urubanza rw’impuhwe z’Imana. Twese rero dukwiye gusangira ibyiringiro n’umwamikazi, ibyiringiro byaranze imiyoborere ye mu myaka 70 haba mu gihe cy’ubuzima cg mu gihe cy’urupfu. Iyo witanga ukiri muzima, upfana ibyiringiro. Abakurikiza bose urugero rw’umwamikazi, bakizera Imana, bakwiye kuvugira hamwe na we bati ’tuzongera duhure’."
Mu bandi bavuze isengesho harimo Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Elizabeth Truss wifashishije amagambo ya Bibiliya yanditse muri Yohana igice cya 14, umurongo wa mbere n’uwa cyenda.
''Ntimuhagarike imitima yanyu mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data hari amazu menshi; iyo aba adahari mba mbabwiye kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu nzagaruka mbajyane iwanjye ngo aho ndi namwe muzabeyo. Kandi aho njya inzira murayizi.''
Thomas aramubwira ati Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki?
Yesu aramubwira ati ni njye nzira n’ukuri n’ubugingo: Ntawujya kwa Data ntamujyanye.
Mu isengesho rye, Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland nawe yahumurije inshuti n’umuryango w’umwamikazi Elizabeth II akoresheje amagambo yo muri Bibiliya ari mu Bakolinto igice cya 15 kuva ku murongo wa 20 kugeza kuwa 26 ndetse n’uwa 53.
''Ariko noneho Kristo yarazutse, niwe muganura w’abasinziriye, kuko ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu, ni ko no kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu…Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu, kuko handitse ngo yamuhaye gutwara byose abishyira munsi y’ibirenge bye… Kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.''
Nyuma yo gusezerwaho mu cyubahiro, Umwamikazi Elizabeth II yagejejwe muri imwe mu ngoro z’ubwami bw’u Bwongereza izwi nka House of Windsor, atabarizwa mu rwibutso rwa George VI Memorial Chapel ahashyinguye umugabo we Igikomangoma Philip.
Umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II wanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida Joe Biden wa USA, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Umwami w’abami w’u Buyapani Naruhito, Umwami Philippe w’u Bubiligi, Umwami w’u Buholandi Willem-Alexander, Umwami Harald V wa Norvège n’abandi bose bari kumwe n’Umwami Charles III w’u Bwongereza wari kumwe n’abo mu murynago w’ibwami bose.
Uyu muhango kandi wanitabiriwe na bamwe muri ba minisitiri b’intebe bayoboye u Bwongereza ku ngoma y’Umwamikazi Elizabeth II barimo Liz Truss uriho ubu, Boris Johnson yasimbuye, Theresa May, David Cameron, Goldon Brown ndetse na Tony Blair.
Ku myaka 96 y’amavuko Umwamikazi Elizabeth II yatanze tariki 08 z’uku kwezi kwa Cyenda.
Divin Uwayo
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru