AGEZWEHO

  • U Bubuligi: Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gukora Jenoside – Soma inkuru...
  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...

Umuzi w'ikibazo cy'u Rwanda na Uganda kimaze imyaka isaga ibiri kivugwa cyane

Yanditswe Nov, 24 2019 20:25 PM | 12,072 Views



Igitotsi mu mubano w'u Rwanda na Uganda ni ingingo imaze imyaka isaga ibiri igarukwaho n'ibinyamakuru bitandukanye. U Rwanda rwagaragaje ko imiterere y'iki kibazo ishingiye ku ngingo 3: Guhohotera Abanyarwanda mu bihe no mu buryo butandukanye bikozwe n'inzego z'umutekano za Uganda, gushyigikira imitwe y'abarwanyi igerageza guhungabanya umutekano w'Igihugu  no kubangamira ubukungu bw'u Rwanda mu buryo butandukanye.

Ku batari bake ngo Uganda yakunze kurangwa no kuruma gihwa ku bibazo ifitanye n'umuturanyi ndetse no gushinja u Rwanda kubangamira urujya n'uruza binyuze mu cyo iki gihugu cyise gufunga umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi, ibintu abasesengura bavuga ko ari ukuyobya uburari no kwirengegiza umuzi w'ikibazo.

Mu mpera za 2017, Umunyarwanda wa mbere yajugunywe ku mupaka w'u Rwanda n'inzego za Uganda nyuma y'igihe ashinyagurirwa. Ubuhamya bwa Gatsinzi Fidele watotejwe kugeza ubwo agendera mu kagare, burushaho kumvikanisha ibyatangajwe n'impuguke za LONI ko Uganda ishyigikira  imitwe yisuganyiriza kurwanya u Rwanda, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Ubu buhamya bweruye kdi makuru yavugaga ko hari abanyarwanda amagana bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranye n'amategeko.

Inkuru y'abantu 40 bafatiwe ku mupaka wa Gikagati bagiye mu mitwe irwanya u Rwanda Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo hari abemeza ko yashyize hanze inzego za Uganda zagize uruhare rutaziguye muri icyo gikorwa.

Ubuhamya bugaragaza ko umwe mu mitwe irwanya u Rwanda ifatanya n'inzego z'umutekano za Uganda mu guhohotera Abanyarwanda banze kuwuyoboka.

Uwingenzi Berchimas avuga ubuhamya bw'ibyamubayeho ubwo yari asohowe muri gereza agiye guhingishwa mu mirima y'ibirayi.

Ibi bishimangirwa na Gakwerere Moses wari waragiye kwishakira imibereho muri Uganda akaza gufungishwa n'abantu bari bamuhaye lift bamukuye muri resitora bari bahuriyemo bica isari.

Muri uku guhohotera Abanyarwanda,abaraye iryo joro bavuga ko baba bashijwa kuba abatasi, ibikorwa bitagirire impuhwe n'umwe baba abagore n'abagabo.

Kayirere Julienne ntababazwa n'ihohoterwa yakorewe aho yafungiwe n'inzego z'umutekano za Uganda gusa ahubwo ngo ashengurwa umutima n'abatagira impuhwe bamwambuye umwana we w'ukwezi kumwe.

Abayoboke ba ADEPR, ishami rya Uganda ni bamwe mu bibasiwe n'ubugizi bwa nabi bw'inzego z'umutekano z'iki gihugu. Ubuhamya bw'umwe muri bo bwerura ko n'abanya Uganda ubwabo bamuhishuriye ipfundo ry'itotezwa ryabo.

Uretse abari mu Uganda, ubuhamya bw'abahohoterewe muri Uganda bwumvikanamo ko hari n'abari imbere mu gihugu bakorana na bamwe mu bashakira basirikare imitwe y'abarwanyi nkuko bitangazwa n'Uwingenzi Berchmens wahatiwe kwifatanya n'umwe muri iyo mitwe.

Inkuru irambuye mu mashusho


Itabwa muri yombi ry'uwari ushinzwe ubutasi muri FDLR n'uwari umuvigizi wa yo ku mupaka wa Bunagana bavuye mu nama n'ubuyobozi bwa Uganda naryo rigaragazwa n'abatari bake nk'ikimenyetso ndashidikanywaho cy'uruhare rw'iki gihugu mu gushyigikira no gukorana ku buryo buziguye n'ubutaziguye n'abanzi b'u Rwanda.

Iyi imikorere yongeye gushyirwa ahagaragara n'abanzi b'u Rwanda bagiye batabwa muri yombi mu bihe no mu buryo butandukanye. Yaba Callixte Nsabimana wiyise Sankara wigambye ibitero byo muri Nyungwe, baba 25 bafashwe n'ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ubu bamaze kugezwa mu butaberwa bw'u Rwanda ndetse n'abafashwe nyuma y'igitero cyavukije abaturage ubuzima mu Kinigi mu Majyaruguru y'u Rwanda, bose bagaragaza ukuboko kwa Uganda muri ibi bikorwa.

Imikoranire ya Uganda n'imitwe irwanya u Rwanda kandi yagarutsweho mu itangazamakuru ubwo umwe mu bayobozi ba RNC yahabwaga Passport na Uganda ndetse umukuru w'icyo gihugu agahura n'abandi bayobozi muri Umutwe,nyuma akavuga ko yahuye na bo mu buryo bw'impanuka.

Abanzi b'u Rwanda bafatiwe mu bikorwa bigamije kudurumbanyiriza umutekano bahamya ko uko bakiriwe binyunye n'ibikorwa bakoze nkuko bitangazwa na Mudathiru umwe muri 25 bakorana na RNC n'ihuriro ryiyise P5 ubu bari imbere y'ubutabera.

Uko iminsi igenda ishira nko abarwanya u Rwanda na bo ubwabo bashyira hanze isano isobetse imikoranire yabo na Uganda. Mu Kwakira 2019, hasakaye inkuru y'uko abagize umuryango ndetse n'inshuti z'umuyoboke wa RNC Ben Rutabana bandikiye inzego z'umutekano za Uganda babaza irengero rye nk'umuntu wari wahagiye mu bikorwa n'ubundi bigamije kugirira nabi u Rwanda.

Uretse guhohotera Abanyarwanda no gukorana n'imitwe itifuriza ineza u Rwanda,ubuyobozi bw'u Rwanda bwahishuye uburyo iki gihugu cy'abaturanyi cyabangamiye imishinga itandukanye y'iterambere haba ijyanye n'amashanyarazi,gari ya moshi,ibitembo binyuzwamo peteroli n'indi yari iteganyijwe mu muhora wa ruguru.

U Rwanda kandi rwagaragaje uburyo Uganda yafatiriye ibicuruzwa byayo birimo amabuye y'agaciro ndetse n'amata yaje no kwangirika.

Uganda yuririye ku gikorwa u Rwanda rwayimenyesheje mbere cy'uko kubera imirimo yo kubaka umupaka wa Gatana ku ruhande rw'u Rwanda,imodoka ziremereye zaba zikoresha umupaka wa Kagitumba,igaragaza ko ikibazo ikibazo nyamukuru ifitanye n'u Rwanda ari imipaka.

U Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo yo kwirinda kujya muri Uganda kandi rugaragaza ko ihohoterwa rya hato na hato Uganda ikorera Abanyarwanda ari inkomyi ikomeye ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Hagati aho abatari bake baribaza amaherezo y’Abanyarwanda bitazwi aho bafungiye kugeza aya magingo. Mu basaba Uganda gusubiza iki kibazo harimo n’abaturage ba Uganda ubwabo barimo n’abunganira abantu mu nkiko bashinja gihugu cyabo kutubahiriza amategeko cyishyiriyeho.

Yagize ati “Twasabye ko Asiimwe Appolinaire arekurwa,CMI irabyanga,twasabye irekurwa rya bwan Gasana, ISO irabyanga. Natwe turabaza tuti “Ni iki mushaka ko abavoka bakora mu gihugu dutekekereza ko cyubakiye ku ihame ryo gukurikiza amategeko, kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga. Niba hari byaha bakoze, itegeko rirasobanutse,bageze  mu nkiko,bahe amahirwe yo kwiregura.”

Ibihuhugu b'ibituranyi,u Rwanda na Uganda bisangiye amateka y'igihe kirekire,abatari bake bakaba bahanze amaso amasezerano ya Luanda gamije gushakira umuti ikibazo.

Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid