AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuyobozi wa JICA yashimye ubufatanye buri hagati y'u Rwanda n'u Buyapani

Yanditswe Jul, 21 2019 10:22 AM | 7,435 Views



Umuyobozi w'Ikigega cy'Ubuyapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga ku isi (JICA) Dr Shinichi Kitaoka uri mu Rwanda yashimye umusaruro urimo kuva mu bufatanye n'imikoranire y'ibihugu by'u Rwanda n'Ubuyapani.

Kuri uyu wa Gatandatu yasuye umupaka wa Rusumo, kimwe mu bikorwa ikigega JICA cyateyemo inkunga.

Muri 2015 ku mupaka wa Rusumo haravuguruwe  hubakwa inyubako zikorerwamo n'abatanga serivisi zigezweho, hubakwa ikindi kiraro cyo ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, byose byakozwe ku nkunga ya JICA.

Ibi byatumye imodoka zitwara ibicuruzwa ziyongera kuko zavuye ku modoka 70 muri 2015 kuri ubu zikaba zigeze kuri 280.

Ubuhahirane hagati y'abaturage b'ibihugu byombi, na yo yariyongereye kuko abaturage bakoresha uyu mupaka mu myaka 4 bavuye kuri 700 bagera ku 1500 ku munsi.

Bamwe mu baturage b'Akarere ka Kirehe bakoresha uyu mupaka umunsi ku munsi bishimira ibikorwa remezo byahashyizwe

Nyirishema Amon yagize ati “
Ubu byaroroshye kuko urebye abakozi ba gasutamo ni benshi, abakozi bashinzwe abinjira n'abasohoka ni benshi, abantu ntibagitinda hano nka mbere.”

Nyirandegeya Marie Claire avuga ko bambuka umupaka nta kibazo, bakagira ubuhahirane busesuye n’abaturanyi bo muri Tanzania.

Ari “Twabyungukiyemo kuba dushobora kujya hakurya nta kibazo dufite, kandi ikindi tugahahirana n'Abanyatanzaniya nta kibazo tugirana na bo, kandi tukabona hari impinduka kuko tujya aho dushaka n'uburenganzira bwose, icyo byamariye ni uko iyo ndi mu bucuruzi umutware na we ari mu yindi mirimo abasha gukora mu bijyanye no kubaka njye nkateza imbere urugo, nkateza imbere abana mu bijyanye no kubigisha.”

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard avuga ko urujya n'uruza rw'abaturage n'ibinyabiziga bica kuri uyu mupaka bigira icyo bihindura ku mibereho yabo.

Ati “Aha ku mupaka abagenda n'amaguru za moto zihaca ariko n'ubuhahirane ku baturage bahano Rusumo muri Kirehe no hakurya Ngara na bwo bwariyongereye, umubare w'abagore baca hano ubona ko wiyongereye, bifite ingaruka nziza ku karere kacu, santere ya Rusumo iragenda ikura igiye kuba umujyi, ndetse na santere ziyegereye nka Kiyanzi za hoteli na za motelil zimaze kubakwa, bikagaragaza ako igikorwa Leta yacu yakoze cyo gushyira imbaraga hano ari cyiza.”

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/Pb8Gvgqanm0" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Umuyobozi wa JICA, Dr Shinichi Kitaoka yishimiye umusaruro urimo kuva mu mikoranire y'ibihugu by'U Rwanda n'u Buyapani.

Yagize ati “Nishimiye ko ubukungu burimo kuzamuka neza mu buyobozi bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, hari utundi duce nagiye nsura ariko uyu munsi nishimiye kuba hano, aha ni ahantu h'ingenzi kuko harakenerwa cyane mu by'ubucuruzi kuko 73% by'ibicuruzwa bica hano, binafasha imikoranire y'ibihugu byombi, uyu rero ni umushinga JICA yagizemo uruhare kandi ni mwiza.”

Mbere ya 2015 kugira ngo imodoka zifite imizigo zitambuke ku mupaka wa Rusumo byasabaga amasaha 4 kubera abakozi bari bake kuri uyu mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania.

Gusa kuri ubu nyuma y'uko wubatswe bitwara iminota 30 gusa, na ho abagenda n'amaguru bikabatwara igihe kitageze no ku munota kubera uburyo serivisi zihuta. 73% by'ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyura kuri uyu mupaka wa Rusumo.

KWIZERA John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage