Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi

AGEZWEHO

  • Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite ishingiro – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahamije icyaha abanyereje umutungo wayo – Soma inkuru...

Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe Feb, 26 2017 16:34 PM | 2,469 ViewsUmuyobozi w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi Gianni Infantino avuga ko mu iterambere ry'umupira w'amaguru hagomba kubamo no kumenya agaciro k'ikiremwa muntu. Ibi yabitangaje ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, aho yatangaje ko yababajwe n'amateka mabi yaranze u Rwanda.

Gianni Infantino perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi FIFA, akigera ku rwibutso rwa Kigali yabanje kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Gianni Infantino yanasuye ibice binyuranye by'uru rwibutso, ari nako asobanurirwa amateka arebana n'amavu n'amavuko ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n'uko rugenda ruhangana n'ingaruka zayo.

Akaba asanga mu by'ukuri bibabaje kubona abantu bazizwa uko bavutse: « Birababaje cyane, birakabije mu mateka y'ikiremwa muntu, byongeye kandi biratwereka agaciro k'ikiremwa muntu, agaciro k'ubumwe ndetse no kwibuka kuko tutagomba kwibagirwa ibyahise, ahubwo tukubaka ejo hazaza, ubu u Rwanda ni igihugu cyiza, igihugu gihebuje biragaragara ko muhereye ku bihe byashize, mu gakorera hamwe byabahaye umurava n'ingufu nyinshi »

Uyu muyobozi wa Fifa avuga ko ku rwego rw'isi, by'umwihariko abakinnyi b'umupira w'amaguru n'urubyiruko muri rusange bagomba gukorera hamwe hagamijwe gushaka icyabateza imbere.


Uru ruzinduko rw'iminsi 2 perezida wa Fifa yasoreje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rwari rugamije kureba imishinga yayo mu Rwanda, irimo na hoteli ya federation y'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA iri i Remera mu mujyi wa Kigali.
Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite

Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahami

Kuri uyu wa Mbere haratangira mu bujurire urubanza rwa FLN

Amakoperative y'abamotari mu Burasirazuba agiye gusinya imihigo yo kurwanya

Ibrahim Boubacar Keïta wayoboye Mali yitabye Imana kuri iki Cyumweru

Novak Djokovic yirukanwe muri Australia