Yanditswe Oct, 19 2020 20:14 PM | 134,707 Views
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yakiriye Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia IGP Kakoma Kanganja n'itsinda ayoboye aho bari mu ruzinduko rw'icyumweru rugamije kunoza no guteza imbere imikoranire ya Polisi z'ibihugu byombi.
Mu ijambo rye, IGP Munyuza yavuze ko uru ruzinduko rugamije gukomeza imikoranire myiza hagati ya Polisi zombi ndetse no gukomeza kurinda abaturage mu buryo bumva batekanye.Polisi z'ibihugu byombi zagiranye amasezerano y'ubufatanye muri 2015 mu gushyiraho inzira zo guhana amakuru ku byaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya icuruzwa ry'abantu, ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kongera ubumenyi binyuze mu mahugurwa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru