AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ku ruzinduko rwa Gen Kainerugaba mu Rwanda

Yanditswe Jan, 23 2022 19:18 PM | 24,811 Views



Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda yavuze ko uruzinduko rw’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt General Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda, rutanga icyizere ko umubano w’ibihugu byombi.

Gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda bikozwa na Uganda no kugirira nabi abanyarwanda muri icyo gihugu, ni zimwe mu  ngingo zikomeye u Rwanda rugaragaza ko zahungabanyije imibanire yarwo n’igihu cya Uganda.

Gusa umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda avuga hari icyizere ko ibiganiro umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda yagiranye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu mpera z’iki cyumweru, biganisha mu gukemura ibyo bibazo.

Impuguke mu mategeko mpuzamhanga, Dr Alphonse Muleefu avuga ko kuba abayobozi b’ibihugu byombi bagaragaza ubushake bwo kuzahura umubano ndetse ibi bikaba byarashimangiwe n’uruzinduko rw’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda, hari icyo bisobanuye.

Hashize igihe ibihugu byombi bigerageza kuzahura umubano kugeza n’ubwo hashyizweho abahuza.

Ibiganiro biheruka guhuza abayobozi b’ibi bihugu n’ibuhugu by’abahuza Angola na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo byabereye ku mupaka bisangiye wa Gatuna/Katuna, ntibirakura igitotsi mu mibanire y’ibihugu byombi yarushijeho kuzamba kuva muri 2017.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage