Yanditswe Jan, 23 2022 19:18 PM | 24,811 Views
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda yavuze ko
uruzinduko rw’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt General Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda, rutanga icyizere
ko umubano w’ibihugu byombi.
Gushyigikira
imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda bikozwa na Uganda no kugirira nabi
abanyarwanda muri icyo gihugu, ni zimwe mu
ngingo zikomeye u Rwanda rugaragaza ko zahungabanyije imibanire yarwo
n’igihu cya Uganda.
Gusa umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda avuga hari icyizere ko ibiganiro umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda yagiranye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu mpera z’iki cyumweru, biganisha mu gukemura ibyo bibazo.
Impuguke mu mategeko mpuzamhanga, Dr Alphonse Muleefu avuga ko kuba abayobozi b’ibihugu byombi bagaragaza ubushake bwo kuzahura umubano ndetse ibi bikaba byarashimangiwe n’uruzinduko rw’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda, hari icyo bisobanuye.
Hashize igihe ibihugu byombi bigerageza kuzahura umubano kugeza n’ubwo hashyizweho abahuza.
Ibiganiro biheruka guhuza abayobozi b’ibi bihugu n’ibuhugu by’abahuza Angola na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo byabereye ku mupaka bisangiye wa Gatuna/Katuna, ntibirakura igitotsi mu mibanire y’ibihugu byombi yarushijeho kuzamba kuva muri 2017.
Jean Paul Turatsinze
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru