Yanditswe Jun, 01 2023 19:03 PM | 42,233 Views
Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kamena, Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 bazatonnywamo bazakina na Mozambique mu mukino w'umunsi wa gatanu mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire muri Mutarama umwaka utaha wa 2024.
Ni urutonde rugaragaho amazina mashya arimo Myugariro Noe Uwimana ukina muri Philadelphia Union yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rutahizamu Patrick Mutsinzi ukina muri AL WAHDA yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu na Danny Ndikumana ukinira Rukinzo FC yo mu gihugu cy' u Burundi. Uru rutonde kandi ntirugaragaraho amwe mu mazina amanyerewe mu Mavubi Kagere Meddie ndetse na Haruna Niyonzima.
Urutonde rw'abakinnyi 28 yahamagaye.
Abanyezamu:
Ntwali Fiarce / As Kigali
Ishimwe Pierre /APR FC
Hakizimana Adolphe / Rayon Sport
Ba myugariro:
Fitina Ombolenga (APR FC)
Serumugo ALLY (Kiyovu Sport)
Noe Uwimana (Philadelphia Union USA)
Emmanuel Imanashimwe ( Far Rabat).
Christian Ishimwe (APR FC)
Ange Mutsinzi (Jerv )
Abdul Rwatubyaye ( Rayon Sport)
Thierry Manzi ( As Kigali)
Faustin Usengimana (Al Qasim)
Aimable Nsabimana ( Kiyovu SC)
Abakina Hagati:
Djihad Bizimana (KM Dienze)
Steve Rubanguka ( Zimbru chisinau )
Hakim Sahabo ( Lille)
Muhadjir Hakizimana ( Police FC)
Yannick Mukunzi ( Sandviken )
Ruboneka Jean Bosco (APR FC )
Samuel Guelette ( Raal La Louviere)
York Raphael ( GeFle IF)
Ba rutahizamu:
Savio Dominique Nshuti ( Police FC)
Didier Mugisha (Police FC)
Patrick Mutsinzi ( Al WAHDA)
Abeddy Biramahire ( UD Songo)
Nshuti Innocent ( APR FC)
Danny Ndikumana ( Rukinzo FC).
U Rwanda ruri mu itsinda L hamwe na Senegal, Benin na Mozambique rukaba ari rwo ruri ku mwanya wa nyuma.
Uyu mukino uteganyijwe tariki 18.06. 2023 kuri Stade ya Huye.
U Rwanda ruheruka gukina Igikombe cya Afurika muri 2004 icyo gihe cyabereye muri Tunisia.
Ivan Shema
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru