AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuti wa Favipiravir witezweho kugabanya impfu za COVID19 mu Rwanda

Yanditswe Jan, 25 2021 08:16 AM | 4,102 Views



Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko hari icyizere cy’uko mu cyumweru gitaha imibare y’abahitanwa n’icyorezo cya COVID19 ishobora gutangira kugabanuka kubera ikoreshwa ry’umuti wa Favipiravir mu buvuzi bw’abarwayi b’iki cyorezo.

Kuwa Gatatu tariki 20 z’uku kwezi kwa Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda rwakiriye doze zigera ku 18 000 z’umuti wa Favipiravir, wifashishwa mu kwita ku barwayi ba COVID19. Gusa nyuma y’iminsi 3 uyu muti ugeze mu Rwanda abagera kuri 19 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo harimo na 7 cyahitanye kuri uyu wa Gatandatu.

Icyakora Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko hari icyizere ko guhera muri iki cyumweru gitangiye kuri uyu wa Mbere umubare w’indembe n’uw’abahitanwa na COVID19 ushobora gutangira kugabanyuka bitewe n’ikoreshwa rya Favipiravir mu kubitaho.

Mu zindi ngamba inzego z’ubuzima zizeye ko zizatuma imibare y’abahitanwa n’icyorezo cya COVID19 igabanuka, harimo kugeza kwa muganga abanduye batararemba ndetse n’igabanuka ry’imibare y’abandura by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali umaze iminsi 5 ushyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

KU rundi ruhande ariko Polisi y’igihugu igaragaza impungenge z’uko hari bamwe mu banyakigali bagenda biguruntege mu iyubahirizwa ry’izi ngamba, nk'uko umuyobozi ushinzwe ibikorwa n'umutekano muri polisi y’igihugu CP George Rumanzi yabisobanuye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase anenga imyitwarire nk’iyo kuko hari uburyo bwashyizweho bwo gufasha abakeneye serivisi z’ingenzi hashingiwe ku masomo yavuye muri Guma mu rugo ya mbere.

Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi ba COVID19 basaga 4 000 ni bo bagikurikiranwa n’abaganga icyakora hafi 95% bakurikiranirwa mu ngo zabo. Inzego z’ubuzima zikaba zivuga ko ubu ibigo byita ku ndembe za COVID19 bifite ubushobozi bwo kwakira izigera kuri 500 kuko n’ibitaro byose byo hirya no hino mu gihugu byasabwe guteganya nibura ibitanda 10 bigenewe izo ndembe.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage