AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Umuti Favipiravir uzanzamura abazahajwe na COVID19 wageze mu Rwanda

Yanditswe Jan, 21 2021 08:03 AM | 83,221 Views



Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwakiriye umuti wa Favipiravir worohereza abarembejwe na Covid19.

Ni mugihe kandi imibare y’abandura imaze iminsi izamuka ndetse Umujyi wa Kigali ukaba uri muri gahunda ya guma murugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Minisiteri y'Ubuzima yemereye RBA ko uyu muti wamaze kugera mu Rwanda.

Iby'uyu muti bivuzwe mu gihe hose mu gihugu hakomeje ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Bamwe mu baturage bemeza ko uyu muti ufasha abarembejwe n'icyorezo cya Covid19 ari inkuru nziza iganisha ku cyizere cyo guhangana n’iki cyorezo.

Abahanga mu by'imiti bavuga na bo bafitiye icyizere uyu muti, ku buryo uzagira icyo umarira abarembejwe n’iki cyorezo.

Dr Habihirwa Innocent,umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ati “Uwo muti icyo ukora mu mubiri ni uguhangana n'agakoko gatera iriya ndwara, rero winjira mu turemangingo tw’iriya virus ukayibuza gukura, rero wica virus kandi kugeza ubu ubushakashatsi buri gukorwa bwerekanye ko uyu muti witwara neza mu guhangana n’utu dukoko.”

Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije kuri uyu wa Mbere yabwiye RBA ko inzego z’ubuzima ziri gukora inyigo yerekana uko abarembejwe n'iyi ndwara bahagaze kugeza ubu, ku buryo bashobora guhita batangira guhabwa uyu muti.

Ati “Turi gusesengura dusura abarwayi bose, abari aho tubavurira, tureba niba bujuje ibisabwa na muganga ngo tumuhe umuti nk’uwo nguwo, tureba ngo impyiko ze zirakora zite, umwijima urakora ute, ku buryo tuza kumuha umuti twizeye ko uri buze kumuvanayo agasubira ku murongo.”

Uyu muti wa Favipiravir ni umwe mu miti yari isanzwe izwiho guhashya ibicurane cyane, wakozwe n’Ikigo cy’Abayapani, muri 2014.

Ibihugu birimo USA, u Buhinde, n’u Buyapani ni bimwe mu bihugu byatangiye gukoresha uyu muti hagamijwe korohereza abarembejwe na COVID19.

Ubushakashatsi bw’ibanze kuri uyu muti, bwerekanye ko ugira umuvuduko mu gukora vuba ku kigero cya 94%, ndetse ukunganira abasirikare b’umubiri ku kigero cya 54%.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama