Uko umutekano n’imiyoborere byakuruye abanyamerika bituma bifuza gutura burundu mu Rwanda

AGEZWEHO

  • MINALOC muri gahunda yo kubaka amarerero adaheza – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yitabiriye inama ya ICGLR yiga ku mutekano wa Centrafrika – Soma inkuru...

Uko umutekano n’imiyoborere byakuruye abanyamerika bituma bifuza gutura burundu mu Rwanda

Yanditswe Dec, 07 2020 17:44 PM
95,581 Views



Mu Rwanda hari abanyamerika bifuza ko u Rwanda rwababera igihugu nabo bakarubera abaturage beza kandi b’ingirakamaro kuko batifuza gusubira muri Amerika kubera ibibazo bavuga ko byari bibabangamiye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ivuga ko hagisuzumwa ubusabe bwabo.

Nubwo yavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika  ndetse agakurirayo, ku myaka 79 y’amavuko, Imahkus Okofu uzwi ku izina rya Mama One Africa, ni umwe mu banyamerika babarirwa hagati ya 15 na 20 bifuza ko u Rwanda rwababera igihugu nabo bakakibera abaturage.

Ati “Navuye muri America muri 1990 mpunze irondaruhu n’amahirwe make y’imikorere. Ariko ikibabaje ni uko mu myaka yose namaze nzenguruka Isi njya muri America y’epfo, muri za Karayibe n’ahandi, ntigeze ntekereza kugera muri Afrika kubera isura mbi Afrika ihabwa kuva kera. Umuntu umwe ni we wanganirije ambwira ukuri mbona gufata icyemezo ndaza, kandi nkubwije ukuri nakubiswe n’inkuba ngeze muri Ghana. Nasanze iyo menya ko ari uku Afurika yahoze cyangwa imeze nari kuba naraje kera cyane. Ndabizi benshi muri mwe murifuza kujya muri Amerika, ariko icyo nababwira nimugende mwirebere nyuma mugaruke iwanyu mukore ibikwiye kuko benshi muri mwe iyo mugiye muri Amerika ntimugaruka ngo mubwire abo mwasize mu rugo akaga mwahuye na ko.”

Kimwe n’umuryango we, Marsha Favis, na we ni umubyeyi uvuga ko atifuza gusubiza amaso inyuma ngo kuko nyuma yo kugera mu Rwanda yasanze abatabizi bicwa no kutabimenya.

Ati “Ntabwo abantu hano bashobora kwiyumvisha akaga twanyuzemo! Ndabizi iki gihugu na cyo cyanyuze mu bihe bigoye ariko n’abirabura bo muri diaspora bakeneye isanamitima kandi hano ni ahantu ho gukirira kuko biratangaje uburyo abantu bomoranye ibikomere bakongera kuba umwe. Rero natwe ibyo ni byo dukeneye tukava muri Amerika aho ubwirwa ko uri umunyamahanga, ko nta gaciro ufite cyangwa ntacyo umaze.”

Yunzemo ati “Twaje twumva twikoreye umutwaro uremereye, turakaye ariko ukigera mu Rwanda ubwo burakari buhita bushira ukumva umutima uraruhutse, mbese ugahita utangira gukira ibikomere. Mfite urutonde rurerure rw’ibyo nifuza ku gihugu, ku muyobozi kandi nasanze Perezida Paul Kagame abyujuje byose. Imiterere y’ikirere na yo nayirebyeho ndeba ibihugu nka Ghana, Nigeria na Gambia ariko nsanga ibyo byose bitujuje ibyo nifuzaga ahubwo u Rwanda ari cyo gihugu nyacyo nari nkeneye.”

Kuri Imahkus Okofu avuga ko we na bagenzi be bashaka gukorera ubucuruzi mu Rwanda, ahantu babona hari amahoro n’ituze.

Ati “Yaba njye yaba n’abandi mwabonye turi kumwe icyo twifuza ni ukubana mu mahoro tugakora ubucuruzi n’indi mirimo. Dufite ubumenyi n’impano zitandukanye dushaka ko dusangira ntabwo tuzanywe no kugira icyo dutwara ahubwo turifuza kugendana namwe. Dufite byinshi byo guha umugabane wacu kandi twishimiye ko u Rwanda rudutegeye amaboko kandi twishimiye kubasangiza ibyo dufite.”

Bavuga ko bifuza gutaha ku butaka bw’abakurambere babo by’umwihariko bakaba bifuza kuba abaturage bakorera mu Rwanda kandi bafite ibyangombwa by’u Rwanda. Icyakora Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Prof Nshuti Manasseh avuga ko mu gihe icyifuzo cyabo kigisuzumwa basabwa gukurikiza amategeko agenga abanyamahanga mu Rwanda.

Ati “Ngira ngo abantu babyigaho ariko ubu baca mu nzira zisanzwe twemeje iyo umuntu asaba ubwenegihugu no kuba mu gihugu cyacu. Ariko nyine bafite na benewabo bashaka kuza ndetse ngira ngo igihugu nka Ghana cyatangiye porogaramu yo kubakira ”Coming back to Africa” ni umushinga munini [big project] wabo, bazana n’amafaranga menshi cyane n’ubumenyi twese twifuza. Ariko nka benewacu b’Abanyafrika nyine turabishimiye ntabwo twabasubiza inyuma.”

Kugeza ubu MINAFFET ivuga ko abasaga 100 bamaze kuyigezaho icyifuzo nk’iki. Aba basaba kuba abenegihugu b’u Rwanda barimo ibyiciro 2. Icy’abafite ubumenyi bwihariye bitewe n’ibyo bize n’icy’abashaka gushora imari yabo mu Rwanda.



Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED