AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Umushyikirano, isoko y'umusemburo w'iterambere ry'u Rwanda

Yanditswe Dec, 18 2019 20:52 PM | 2,304 Views



Inararibonye muri politiki n’imiyoborere kimwe n'ingeri zinyuranye z’abaturage bemeza ko inama y’Igihugu y’Umushyikirano ari urubuga rwafatiwemo imyanzuro yagize uruhare mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, kuko yagiye ikurikiranwa igashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Kuri uyu wa 4 no kuwa 5 i Kigali harabera inama y'igihugu y'umushyikirano, ihuza Umukuru w'Igihugu n'abo aba yayitumiyemo barimo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zo mu ngeri zinyuranye. Ni inama iteganywa n’itegeko nshinga ikaba ifatirwamo ibyemezo bireba ubuzima bw'igihugu,

Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ubushakashatsi mu rwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB, Dr Felicien Usengumukiza yemeza ko hari ibyemezo byagiye biyifatirwamo byazanye impinduka mu gihugu.

Ati "Nababwira nka gahunda ya Girinka buriya imyanzuro yagiye ifatirwamo ku buryo inka zagiye zihabwa abatishoboye, inteko z'Abunzi nazo zaganiriweho birimo no kuvugurura imikorere yazo , hari ibijyanye na Mwalimu SACCO buriya na we yaganiriweho , na za gahunda zo kwita ku batishoboye cyane cyane zikubiye muri VUP byaganiriweho, imitangire ya service murabizi nayo ikunda kugarukwaho hafi buri mwaka , gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa n'akarengane, kugeza amashanyarazi ku baturage ni zimwe mu nkingi zagiye ziganirwaho ariko n’ikindi nibuka gikomeye ni ikijyanye n'ubumwe bw'abanyarwanda, Gahunda ya Ndi Umunyarwanda kwihesha agaciro ni ingingo zagiye ziganirwaho mu mishyikirano itandukanye ku buryo bigenda bitanga umusaruro ushimishije."

Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 1 yabaye muri Kamena ku itariki 28 imara umunsi umwe, izakurikiyeho zitangira kujya zimara iminsi 2 kandi zikaba mu mpera y’umwaka.

Umwanzuro ureba gahunda ya Girinka wafashwe mu nama yo mu 2004, utangira gushyirwa mu bikorwa muri 2006 irihutishwa ku buryo kugeza muri Gicurasi 2017 hari hamaze gutangwa inka 248,000 ku nka 350,000 zagombaga kuba zaratanzwe bitarenze uwo mwaka.

Mu nama y'igihugu y'umushyikirano ya 9, hafatiwe umwanzuro wo gutangiza ikigega AGACIRO DEVELOPMENT FUND cyari kigamije kwihesha agaciro nk'u Rwanda. Mu myaka 7 kimaze gitangijwe, abanyarwanda bamaze gutanga imisanzu ingana na Miriyari 50 z'amafaranga y'u Rwanda.

Bamwe mu baturage bagezweho n’iterambere babikesha imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’igihugu y’umushyikirano bavuga ko yagize uruhare mu guhindura ubuzima bwabo.

Edith Yankurije, umuturage wo mu Karere ka Gasabo ati "Mu gitondo nkama litiro 5 nkazigemura bakampa amafaranga nimugoroba nkakama litiro 2 abana bakanywa nanjye nkanywa ku buryo nyine nshimira Nyakubahwa Perezida Kagame yaradufashije rwose yatubereye umubyeyi mwiza."

Marie Claire Mbonyuwanjye wo muri Rulindo ati "Mbere nacanaga igishirira nkagenda nkongeza rimwe na rimwe no gutwika imyenda nkaba nayitwika cyangwa ngahura n'ikindi kibazo ariko ubu nabonye umuriro w'amashanyarazi byaranyoroheye."

Igitekerezo cyo gushyiraho iyi nama y’igihugu y’umushyikirano cyaturutse mu nama zagiye zibera mu Rugwiro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inararibonye muri Politike y'u Rwanda Ambasaderi Joseph Nsengimana ndetse na Mukama Abbas bemeza ko uru ari urubuga rukomeye ruhuza Perezida wa Repubulika n'abanyarwanda.

Ambasaderi Joseph Nsengimana ati "Inama y'igihugu y'Umushyikirano icyiza cyayo ni uko ifata ibyemezo ku buzima bw'igihugu n'ubumwe bw'abanyarwanda ikintu gikomeye kuko navuga ko kuba twarabubuze nibwo bwajyanye abanyarwanda ahantu habi cyane ni yo mpamvu icyo kintu kigaruka iteka. Ni naho imbere y'abaturage Perezida wa Rep. ababwira ukuntu igihugu cyifashe, mu cyo bita State of Nation mu ndimi z'amahanga hari ibibazo biba birimo noneho bakabiheraho noneho bakabishingiraho ngo babone ibisubizo. Imyanzuro ishyirwa mu bikorwa kuko ihabwa inzego zose za leta zisanzwe kugirango babizirikane babishyire muri gahunda yo kubonerwa ibisubizo."

Mukama Abbas ati "Iyo inama y'umushyikirano igeze umunyarwanda wese ubona hari ikitaragenze neza yarabuze aho akivugira, niho akivugira kandi muri iriya nama uba wicaye uzi neza ko ugomba kubazwa, uwo ari we wese ufite inshingano yahawe n'abaturage na HE ugomba kwitegura ko hashobora kuza ikibazo giturutse yenda ku muturage runaka ku byo utashyize mu bikorwa Perezida wa Rep. arakikubaza mu nama nk'iriya."

Mu nama y'igihugu y'Umushyikirano y’uyu mwaka uretse ingingo zitajya zibura, ibiganiro bizagaruka ku iterambere ry’ubukungu rishingiye ku mahirwe ahari, ku muryango nyarwanda utekanye ariko hari n’ingingo bamwe mu baturage bifuza ko zagarukwaho.

Jean Baptiste Hakizimana- Gicumbi

Nko kwegereza ifumbire abaturage , kubafasha kubabonera ibikoresho byo kuhira imirima no kubafasha kubabonera imashini bakoresha mu murimo w'ubuhinzi babora.

Bernadette Mukarusagara- Nyarugenge

Ugasanga hari nk'abantu bari mu cyiciro cya 3 kandi bitari bikwiye, ukamubona nk'umuturage muraturanye, uzi imibereho ye, uzi uko ameze agomba kuba mu cyiciro cya mbere ariko ugasanga ari mucya 3 kandi bimugoye.

Gerard Museruka- Bugesera

Ibyifuzo byaganirwaho mu nama y'igihugu y'umushyikirano nuko ikibazo kijyanye n'uburezi koko cyafatirwa umwanzuro uhamye. Nukuvuga ngo intego dufite y'ireme ry'uburezi tukarishyira koko mu bikorwa twese dufite umurongo umwe tugenderaho.

Kuva iyi nama y'igihugu y'Umushyikirano yatangira, ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yayo ryagiye riba hagati ya 70% na 90%, kuko n’iy’umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 85%.

Iyi nama iteganyijwe kubera muri KCC izahuza abasaga 3000 ndetse n'urubyiruko rugera kuri uwo mubare ruzayikurikira imbonankubone muri Intare Arena. Hari n'abandi baturage bazaba bari ahantu 5 hirya no hino mu gihugu, na bo bazajya bahabwa ijambo muri iyi nama. Hari n’uburyo bwo gufasha abashaka gutanga ibitekerezo n’ibibazo mu gihe iyi nama izaba iba binyuze mu itangazamakuru.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama