Yanditswe Dec, 03 2019 17:09 PM | 7,790 Views
Ku
munsi wa kabiri w’inama mpuzamahanga kuri SIDA n'izindi ndwara zandurira mu
mibonano mpuzabitsina, ICASA iteraniye i Kigali, Umushakashatsi w’Umunyamerika,
Lawrence Corey yavuze ko afite icyizere ko mu myaka 4 cyangwa 5 icyorezo cya
SIDA gishobora kuba cyabonewe urukingo.
Lawrence Corey ni umwarimu wigisha ubuvuzi muri Kaminuza ya Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu myaka 30 ishize akaba yarakoze ubushakashatsi bunyuranye kuri virusi zitandukanye by’umwihariko virusi itera SIDA.
Uyu mushakashatsi yagaragaje ko urukingo rwa SIDA ari rwo muti urambye w’ubwandu bushya bukomeje kwibasira Isi.
Yagize ati ‘‘Ndatekereza ko dukeneye irindi koranabuhanga kuko ibi byo gupima tukavura ntabwo mbona ko byatuma tugera ku ntego y’Isi itarangwamo ubwandu, kandi n’imibare irabigaragaza. Sinzi niba iryo koranabuhanga rizaba ari iryo gutera umuntu umuti buri mezi 4 cyangwa 6, niba se ari urukingo rwajya rwongererwa ubushobozi buri myaka 3 cyangwa 4, sinzi… Ariko iryo koranabuhanga rishya rizakenerwa. Gusa ndifuza kubwira abantu ko hari intambwe ndende yatewe mu bushakashatsi ku rukingo rwa SIDA ku buryo n’ubwo ntabizeza 100% hari icyizere ko rwaboneka nko mu myaka 4 cyangwa 5 iri imbere.’’
Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byateye intambwe ifatika mu kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa yavuze ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no kugera ku rwego mu gihe nta Munyarwanda n'umwe uzaba acyandura virusi itera SIDA.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ubu, ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu Rwanda buri ku gipimo cya 0.08%, bishatse kuvuga ko ababarirwa hagati ya 900 na 1000 ari bo bandura iyi virusi buri mwaka.
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa avuga ko intambwe u Rwanda rwateye mu myaka isaga 20 ishize mu guhangana n'icyorezo cya SIDA, ishimangirwa no kuba ubwandu bushya bwarakomeje kugabanuka mu buryo bufatika, gusa nanone ngo intego ni ukugira u Rwanda ruzira ubwandu bushya ku gipimo cya 0%.
Ati ‘‘Muri uyu mwaka wa 2019, ubwandu bushya mu Banyarwanda buri ku gipimo cya 0.08% buri mwaka. Mu Rwanda rero dufite intego y’uko mu bihe bya vuba, umunsi umwe, iyo mibare izagabanuka ikagera kuri zeru. Kugeza ubu kandi, 98% by’abagore batwite baranduye virusi itera SIDA babona ubuvuzi butuma umubyeyi atanduza umwana, bikaba byarafashije kugabanya mu buryo bugaragara igipimo cy’abana banduzwa n’ababyeyi, ubu kikaba kigeze munsi ya 2%.’’
Muri ibi biganiro byaranze umunsi wa 2 w'inama mpuzamahanga kuri SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ICASA, ikomeje kubera i Kigali, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigega mpuzamahanga gishinzwe kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria (Global Fund), Peter Sands, we yasobanuye ko ibihugu byabashije kugabanya ubwandu bushya nk’u Rwanda, bihuriye ku kuba byaremeye kuzamura ingengo y’imari bigenera ibikorwa by’ubuvuzi serivisi zikarushaho kwegera abaturage.
Ati ‘‘Muri 2015 ibihugu bya Afurika byasinye amasezerano ya Abuja byiyemeza gushyira byibura 15% by’ingengo y’imari mu rwego rw’ubuzima, ariko kugeza ubu ibihugu 3 byonyine ni byo bibikora. Ntushobora kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose mu gihe urwego rw’ubuzima mu gihugu cyawe urugenera munsi ya 10% by’ingengo y’imari. Iyo mibare ntishoboka! Kugira ngo mubyumve neza, U Bwongereza bwo bukoresha 30% by’ingengo y’imari y’Igihugu mu rwego rw’ubuzima.’’
Mu gihe ku Isi habarurwa ubwandu bushya bugera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 600, nta gushidikanya ko urukingo rwa virusi itera SIDA rubonetse rwahabwa impundu n’abatuye ISI, dore ko nko mu mwaka ushize wa 2018 iyi ndwara yahitanye abagera hafi ku binhumbi 500 muri Afurika.
Lawrence Corey ni umwarimu wigisha ubuvuzi muri Kaminuza ya Washington
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru