AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Umusaruro w'ubumwe n'ubwiyunge mu batuye i Fumbwe

Yanditswe Apr, 06 2021 09:39 AM | 75,839 Views



Abatuye i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana basanga gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yarimakaje imibanire myiza hagati y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi na bamwe mu bayigizemo uruhare, bikaba umusemburo w’iterambere rikataje muri aka gace.

Rurangwa Innocent yavukiye i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana aho yatuye kugeza mu 1992 ubwo yahungaga itotezwa ryakorerwaga abatutsi muri ako gace. Yasize abana batanu n’umugore ariko agarutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi yasanze bose barishwe.

Inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge zafashije Rurangwa Innocent gukira ibikomere maze yiyemeza gufasha bamwe mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi anabagabira inka.

Mwitakuze Diyoniziyo ni umwe mu bagize uruhare muri jenoside wafashijwe na Rurangwa Innocent ubwo yari afunguwe, ubu nawe ahamya inyungu ziri mu bumwe n’ ubwiyunge.

Imyaka 27 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, Fumbwe ni agace kagaragaramo impinduka nyinshi mu iterambere ndetse gatangiye gufata isura y’umujyi , ibintu abahatuye babona nk’umusaruro wa politiki nziza ihuza abanyarwanda.

Inkuru irambuye





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura