Yanditswe Apr, 06 2021 09:39 AM | 75,839 Views
Abatuye i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana basanga gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yarimakaje imibanire myiza hagati y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi na bamwe mu bayigizemo uruhare, bikaba umusemburo w’iterambere rikataje muri aka gace.
Rurangwa Innocent yavukiye i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana aho yatuye kugeza mu 1992 ubwo yahungaga itotezwa ryakorerwaga abatutsi muri ako gace. Yasize abana batanu n’umugore ariko agarutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi yasanze bose barishwe.
Inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge zafashije Rurangwa Innocent gukira ibikomere maze yiyemeza gufasha bamwe mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi anabagabira inka.
Mwitakuze Diyoniziyo ni umwe mu bagize uruhare muri jenoside wafashijwe na Rurangwa Innocent ubwo yari afunguwe, ubu nawe ahamya inyungu ziri mu bumwe n’ ubwiyunge.
Imyaka 27 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, Fumbwe ni agace kagaragaramo impinduka nyinshi mu iterambere ndetse gatangiye gufata isura y’umujyi , ibintu abahatuye babona nk’umusaruro wa politiki nziza ihuza abanyarwanda.
Inkuru irambuye
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru