AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Umusaruro w'ubukerarugendo mu Rwanda urazamuka ku rwego rushimishije

Yanditswe Nov, 03 2023 11:41 AM | 62,675 Views




Abakora muri serivisi zifitanye isano n'ubukerarugendo bavuga ko muri iki gihe hagenda hongerwa ibikorwa bitanga bene isi serivice bikorohera abazikeneye.

Uru rwego rw'ubukerarugendo rwihariye hafi 50% by'umusaruro mbumbe w'igihugu aho urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, ruvuga ko kuba Abanyamahanga basura u Rwanda bahabwa visa binjiye mu Rwanda nabyo bizongera umubare w'abarusura.

Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku gipimo cya 9.2%, urwego rwa serivisi rwiyongereyeho 13%, umusaruro w’amahoteli na resitora wonyine wo wazamutse ku gipimo cya 42%.

Inama zakiriwe n'u Rwanda mu mezi 6 ya mbere y'uyu mwaka zatumye amafaranga atangwa n'urwego rw'ubukerarugendo mu musaruro mbumbe w'igihugu azamukaho 44%.

Abatanga serivisi zifitanye isano n'ubukerarugendo bavuga ko ubwiyongere bwazo hirya no hino mu gihugu bitanga icyizere ko ibintu bigenda bigaruka mu buryo nk’uko byahoze mbere ya COVID19.

Umwaka ushize wa 2022 ibikorwa by'ubukerarugendo byinjije miliyoni 445 z’amadolari ugereranyije na miliyoni 164 z’amadolari yinjiye muri 2021, bisobanuye inyongera ya 171.3%. nk’uko bitangazwa na RDB.

Abaturiye amapariki by'umwihariko pariki y'ibirunga bishimira ko igihugu kibagenera 10% by'amafaranga ava mu bikorwa by'ukukerarugendo.

Umuyobozi mukuru w'urwego rw'igihugu rw'iterambere/RDB Francis Gatare ashimangira ko igihugu gikomeje gukora byinshi bigamije guteza imbere ubukerarugendo, aho yizera ko kwemerera abanyamahanga guhabwa visa binjiye mu Rwanda nabyo bizongera umubare w'abarusura.

Kwiyongera kw’amafaranga akomoka ku rwego rw'ubukerarugendo na serivisi zibushingiyeho, ni ikimenyetso cy’uko burimo gusubira uko bwari mbere y’icyorezo cya COVID19.

Mu mwaka wa 2019 nibwo bwa mbere u Rwanda rwinjije amafranga menshi ava mu bukerarugendo kuko yageze kuri miliyoni 500 z'amadolari, ni mu gihe intego ari ukwinjiza miliyoni 600 z'amadolari muri uyu mwaka.


Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF