Yanditswe Mar, 22 2023 21:13 PM | 28,756 Views
Abahinzi b’Inanasi bo mu Karere ka Gakenke bibumbiye muri koperative COOAFGA, barataka igihombo baterwa nuko uruganda bazigemuriraga rwafunze imiryango.
Ni nyuma y’uko bari bitabiriye kuvugurura ubuhinzi bwazo
kuva mu 2016 umusaruro ukiyongera.
COOAFGA ni koperative y’abahinzi b’inanasi ibumbiye hamwe abagera kuri 99 bo mu mirenge ya Gakenke, Mataba, Minazi na Gashenyi.
Bavuga ko bataravugurura
ubuhinzi bwazo nta musaruro babonaga.
Babifashijwe n’Akarere ka Gakenke, kabahaye ubutaka bwa
hegitari 4 ndetse abafatanyabikorwa b’ako Karere barimo OXFAM na Duterimbere babongerera ubumenyi muri gahunda yiswe Nshore Nunguke,
maze umusaruro w’inanasi urarumbuka.
Gusa baje guhura n’ikibazo cy’isoko kuko koperative COOVAFGA ifite uruganda rwengagamo imitobe na divayi rwategetswe gufunga.
Bavuga ko byabateje igihombo, bagasaba inzego bireba kubafasha kubona irindi soko.
Iyo Koperative kuva muri 2007 yashyiraga ku isoko ibinyobwa bifite izina rya Buranga ndetse ngo bari bagiye guhabwa icyangombwa cya burundu cy’ubuziranenge gitangwa na Rwanda FDA, ariko baje kubwirwa na RDB ko iryo zina rya Buranga batemerewe kurikoresha kuko ari iry’umusozi.
Aba bahinzi b’inanasi bavuga ko Akarere ka Gakenke kabafasha iki kibazo kibakomereye kikabonerwa igisubizo kuko kuzongera kwandika izina bizabatera igihombo ndetse bikabahenda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke
wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime-Francois aravuga ko
iki kibazo bagiye kukiganiraho na COOVAFGA kugira ngo gishakirwe umuti.
Gakenke ni kamwe mu Turere tweza inanasi nyinshi mu misozi yako kuko zihingwa ku bwinshi mu mirenge 9 kuri 17.
Ni mu gihe iyo COOVAFGA yo ivuga ko yakoranaga n’abahinzi banini bagera kuri
350 bayihaga toni ziri hagati ya 8 na 10 buri cyumweru.
TUYISHIME Jado-Fils
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru