Yanditswe Apr, 05 2019 08:12 AM | 7,356 Views
Umuryango w’abibumbye wageneye imfashanyo ya million 11 z’amadolari impunzi z’aAbanyasudani y’Amajyepfo zatahutse iwazo, iyo nkunga ikaba igomba kuzifasha gusubira mu buzima busanzwe.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko ayo mafaranga azafasha izo mpunzi mu kubona ibyo kurya, aho kuba n’ibindi byangombwa nkenerwa mu buzima bwazo bwa buri munsi n’ibindi.
Loni ibarura Abanyasudan y’Amajyepfo bagera mu bihumbi 268 bamaze gutahuka iwabo barimo abagabo, abagore n’abana, bakaba ari nabo bagenewe iyo nkunga yo kubafasha kongera kwiyubaka.
Iyo nkunga bahawe ngo izanabafasha kubona imbuto yo guhinga muri iki gihe.
Muri rusange Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko ababarirwa muri milioni 1.9 by’abanyasoudan y’Amajyepfo ari bo bavuye mu byabo kuva mu mpera za 2013, ubwo mu gihugu cyabo hadukaga intambara.
Loni kandi igaragaza ko Abanyasudan babarirwa muri million 2.3 bo bahungiye inyuma y’igihugu cyabo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru