AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Umuryango Unity Club Intwararumuri wasabye urubyiruko kwigira ku barinzi b’igihango

Yanditswe Oct, 13 2021 19:55 PM | 61,000 Views



Umuryango Unity Club Intwararumuri, urahamagarira urubyiruko kwigira ku barinzi b’igihango bakababera urugero rwiza rw’uburyo bakwiye gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda kuko ari bwo nkingi y’iterambere rirambye.

Kuva mu Ukuboza 2013  Mungarakarama Alphonse na Niwemugeni Bazilissa babana nk’umugabo n’umugore, ariko mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo basezeranye imbere y’amategeko nyuma yo kubyarana abana 3.

Icyakora ngo byaje kugaragara ko impamvu nyamukuru yatumye Mungarakarama na Niwemugeni batinda gusezerana atari ubukene, ahubwo ari uko badahuje amateka.

Umwe muri bo yarokotse jenoside yakorewe abatutsi, naho mugenzi we akomoka mu muryango utarahigwaga ari nawo wakomeje kuba intambamyi yo gusezerana kwabo.

Umuhuzabikorwa w’umuryango Sevotha, Mukasarasi Godelieve wafashije umuryango wa Mungarakarama na Niwemugeni kurenga ibyabatandukanyaga bagasezerana, avuga ko hari imiryango igera kuri 20% igikeneye gukurikiranwa kuko ikigenda biguruntege mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Uretse gufasha imiryango nk’iyo Sevotha imaze igihe yita ku bana bagera kuri 400 bavutse ku nterahamwe, nyuma yo gufata ku ngufu ba nyina muri jenoside yakorewe abatutsi.

Ni ibikorwa byose byatumye umuhuzabikorwa w’umuryango Sevotha, Mukasarasi Godelieve ashimirwa n’umuryango Unity Club intwararumuri nk’umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu.

Nyuma yo guhemukirwa muri jenoside yakorewe abatutsi akaza kuyirokoka, Mudenge Boniface wo mu karere ka Rubavu we yashinze umuryango “Inyenyeri itazima” ugamije kunga imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’iy’abayigizemo uruhare, bituma nawe ashimirwa nk’umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu.

Kuva gahunda y’abarinzi b’igihango yatangira muri 2015 abagera kuri 40 barimo abanyarwanda bariho n’abatakiriho 35 n’abanyamahanga 5, bamaze gushimirwa ubutwari bagize baharanira ubumwe bw’abanyarwanda n’indangagaciro z’ubumuntu muri rusange.

Uwacu Julienne, umwe mu banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, asaba urubyiruko gufata abarinzi b’igihango nk’ababyeyi bigiraho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uretse abo ku rwego rw’igihugu, hirya no hino mu gihugu hari abarinzi b’igihango bo ku rwego rw’uturere n’imirenge.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama