AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Umuryango CCID urashinjwa guhombya abawuteguriye imbuto z'ibiti biribwa mu turere 14

Yanditswe Mar, 03 2020 16:03 PM | 6,620 Views



Ba rwiyemezamirimo bahawe amasoko yo gutegura ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa barasaba ko inzego zinyuranye zabakurikiranira igihombo batewe n’umuryango CCID kuko utubahirije amasezerano bagiranye na wo ajyanye n’ubutubuzi bw’ingemwe babakoreye.

Cyakora Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi irateganya gufasha abagiye muri uwo mushinga ngo batazahura n’igihombo.

Mu turere 14 haravugwa ikibazo cya barwiyemezamirimo basabwe n’umuryango utari uwa Leta Community Cooperation for Integrated Development(CCID), gutegura ingemwe z’ibiti byera imbuto ziribwa zisaga miliyoni 7 zirimo amacunga, indimu, avoka, amapera n’ibinyomoro, kugira ngo bizakwirakwizwe mu baturage.

Gusa amasezerano ntiyubahirijwe, ibintu ba rwiyemezamirimo bavuga ko byabateje igihombo.

Umwe muri bo ni Ngirabagabo François Xavier, wagize ati “Twakoranye amasezeraho avuga ko tuzabaha urugemwe rugeze igihe cyo guterwa, bakarwishyura. Izigomba kubangurirwa zagombaga kuba zabonetse mu kwezi kwa 9 umwaka ushize, uko zibonetse amasezerano avuga ko CCID yagombaga guhita izishyura. Ikigaragara ni uko babuze amafaranga yo kutwishyura ku ngemwe twari twateguye, kugira ngo tubone amafaranga yo kubangurira ibindi.”

Mu buhumbikiro hirya no hino hagaragaramo ingemwe z’imbuto zarengeje igihe cyo guterwa, izindi zarangiritse. Abahawe imirimo mu gutunganya izo mbuto bavuga ko byabateje igihombo kuko imirimo bakoze yabaye imfabusa.

Musabyimana Felicien ati “Abagombaga gukenera bya biti bagombaga kwihuta kugira ngo bagene igihe cyabyo cyo kubitera kitabacika, ibi rero byazanye igihombo. Nitugera mu gihe cy’izuba umuntu ntabwo azabasha gutera cya giti.’’

Na ho Sibomana Jean Baptiste wo mu Karere ka Rulindo avuga ko yahombye bikomeye.

Ati “Ikindi gihombo ni icyo twatewe n’amafaranga menshi twashoye kugira ngo turangize ririya soko, nk’ubu ndimo gusembera ntaho mfite ho kuba kuko inzu nari mfite narayigurishije.’’

Umuyobozi wungirije wa CCID Babona Migisha Pacifique, ntiyerura ngo avuge ko amafaranga yo kwishyura ba rwiyemezamirimo ahari, ahubwo asanga yari kuzava mu baturage bazagura ingemwe z’ibyo biti, agasanga ikibazo cyaratewe n’undi rwiyemezamirimo CCID yahaye isoko.

Ati “’Amasezerano atubahirije yarebanaga n’ibiti byagombaga kuboneka ku gihe, ni ukuvuga mu kwezi kwa 9. Kandi muri contract twagiranye ntabwo harimo ko adafite ubushobozi, kuko yatwerekaga ko abishoboye. Ikindi kandi mu masezerano yagombaga kwishyurwa mu minsi 45. Kuko twateganyaga ko tukimara kubona ibiti abaturage bazabigura tubibashyikirize twishyurwe.’’

Nyamara uyu rwiyemezamirimo ugerekwaho ikosa ari we Ngirabagabo Francois Xavier, we asanga bene umushinga ari bo bagomba kubazwa igihombo bateje, byakwanga hakiyambazwa inzego z’ubutabera.

Yagize ati «Hari ibiti byamaze gupfa, byishwe n’uko abaduhaye isoko batubahirije amasezerano. Njye numva ibyo bibari ku mutwe kandi MINAGRI numva atari yo yajya mu kibazo cy’ubutabera.’’

MINAGRI ikimara kumenya iki kibazo yahuje abayobozi b’umuryango utari uwa Leta CCID na rwiyemezamirimo wagiranye amasezerano na wo kugirara ngo bigire hamwe imicungire y’icyo gihombo.

Minisitiri, Dr Geraldine Mukeshimana yemeza ko ingemwe zikiri nziza zizaterwa ariko n’amafaranga ba rwiyemezamirimo bashoyemo akagaruzwa.

Ati «Icyo twabonye ni uko CCID yabeshye abaturage natwe ikatubeshya. Twumvikanye ko tugiye kureba ibiti bagifite byujuje ubuziranenge tukareba uko byaterwa muri ibi bihe, ariko tukabafasha hatarimo CCID kuko yo izajye mu mapiganwa y’amasomo asanzwe, cyakora tuzabafasha gukora ubukangurambaga mu baturage. Ikindi ni ukureba uko amafaranga yakwishyurwa abateguye ingemwe.’’

Iki kibazo cyatangiye mu kwa 5 k’umwaka ushize aho umuryango CCID werekaga abaturage ko ifite umushinga wo gutubura imbuto 7.000.000, isoko bavugaga ko ryari gutanga miliyari 2 ku batubuzi b’imbuto. CCID ngo yavugaga ko izarifashwamo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nyamara itarigeze inabamenya, ndetse ngo n’ibiro bya Minisitiri w’iitebe. Kugeza magingo aya nta muntu n’umwe wahawe kuri ayo mafaranga ndetse n’inguzanyo bafashe mu mabanki bamwe babuze ubwishyu.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu