Yanditswe May, 23 2021 15:14 PM | 32,586 Views
Mawazo Devotha, Umunyekongo wabyariye mu nzira yerekeza mu karere ka
Rubavu ahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, yahisemo kwita umwana we Umutoni
kubera uko yakiranywe urugwiro mu Rwanda.
Kuva kuri uyu wa Gatandatu, ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y’u Rwanda, nibwo cyatangiye kuruka.
Ibi byatumye ku ruhande rw’u Rwanda hahungira Abanyekongo hafi ibihumbi 10, bakigera mu Rwanda bakiranwa urugwiro na bagenzi babo b’abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi.
Kuri iki Cyumweru nyuma y’aho iki kirunga gihagaritse kuruka, abenshi muri aba basuye mu gihugu cyabo, gusa abandi bahitamo kuba bari mu Rwanda kubera ko batarizera uko iwabo hifashe.
Kugeza ubu Abanyekongo 110 nibo bakiri mu karere ka Ruabvu, barimo batatu bajyanwe kwa muganga ngo bitabweho, umwe muri aba witwa Mawazo Devotha we akaba yarabyaye ageze mu Rwanda.
Kugeza ubu uyu mubyeyi n’umwana we bamerewe neza aho barimo kwitabwaho.
Nyuma yo kubona uko yakiriwe neza n’u Rwanda, Mawazo Devotha yagize ati “ Umwana wanjye mwise Umutoni, izina ry’ikinyarwanda, kuko namubyariye mu Murenge wa Busasamana, no kubera uko nshima uko nafashijwe n’abanyarwanda.”
Bamwe mu baturage baturiye umupaka w’u Rwanda na RDC nabo baravuga ko gutabarana no gufashanya mu bihe bikomeye nk'iby’iruka ry’ibirunga, ari ikimenyetso gikomeye cy’umubano mwiza haba ku baturage ubwabo n’ibihugu byombi.
Ngizwenimana Karyugahawe umukuru w'Umudugudu wa Kayanja muri territoire ya Rutshuru ahaturutse bamwe mu bahungiye mu Karere ka Rubavu, ashimangira ko uko bakiriwe ari ikimenyetso cyiza cy’imibanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Abanyarwanda baturiye umupaka wa RDC bakiriye bagenzi babo bahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nabo bavuga ko umubano basanganywe no gufashanya ari injishi ikomeye ku buzima bwabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi, yashimye cyane abanyarwanda uko bakiriye bagenzi babo, ariko anongera gusaba akomeje ko abaturage babijyanisha no kuzirikana uruhare rwabo mu kwirindira umutekano.
Gatabazi yagize ati "Turashimira abaturage ba Rubavu, ubuyobozi bw'Akarere, inzego zibanze uburyo bakiriye abaturage b'abavandimwe ba RDC bahungaga ikirunga kimaze kuruka ubu abenshi bakaba bamaze gusubira iwabo. Abasigaye bake bakiri mu ngo nabo bakomeje gutaha nta nkomyi."
Muri rusange mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru mu Rwanda hahungiye abanyekongo barenga ibihumbi 10 nk'uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu.
Haracyakusanywa ibyangijwe n'iruka ry’iki kirunga.
Ubwo cyaherukaga kuruka mu 2002, cyahitanye abantu 250 gisenya inzu zirenga ibihumbi 120 mu Mujyi wa Goma.
Fiston Felix Habineza
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru