AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Umunyekongo wabyariye mu Rwanda yise umwana we Umutoni kubera uko yakiriwe neza

Yanditswe May, 23 2021 15:14 PM | 32,586 Views



Mawazo Devotha, Umunyekongo wabyariye mu nzira yerekeza mu karere ka Rubavu ahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, yahisemo kwita umwana we Umutoni kubera uko yakiranywe urugwiro mu Rwanda.

Kuva kuri uyu wa Gatandatu, ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y’u Rwanda, nibwo cyatangiye kuruka.

Ibi byatumye ku ruhande rw’u Rwanda hahungira Abanyekongo hafi ibihumbi 10, bakigera mu Rwanda bakiranwa urugwiro na bagenzi babo b’abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi.

Kuri iki Cyumweru nyuma y’aho iki kirunga gihagaritse kuruka, abenshi muri aba basuye mu gihugu cyabo, gusa abandi bahitamo kuba bari mu Rwanda kubera ko batarizera uko iwabo hifashe.

Kugeza ubu Abanyekongo 110 nibo bakiri mu karere ka  Ruabvu,  barimo batatu bajyanwe kwa muganga ngo bitabweho, umwe muri aba witwa Mawazo Devotha we akaba yarabyaye ageze mu Rwanda.

Kugeza ubu uyu mubyeyi n’umwana we bamerewe neza aho barimo kwitabwaho.

Nyuma yo kubona uko yakiriwe neza n’u Rwanda, Mawazo Devotha yagize ati “ Umwana wanjye mwise Umutoni, izina ry’ikinyarwanda, kuko namubyariye mu Murenge wa Busasamana, no kubera uko nshima uko nafashijwe n’abanyarwanda.”

Bamwe mu baturage baturiye umupaka w’u Rwanda na RDC nabo baravuga ko gutabarana no gufashanya mu bihe bikomeye nk'iby’iruka ry’ibirunga, ari ikimenyetso gikomeye cy’umubano mwiza haba ku baturage ubwabo n’ibihugu byombi.

Ngizwenimana Karyugahawe umukuru w'Umudugudu wa  Kayanja muri territoire ya Rutshuru ahaturutse bamwe mu bahungiye mu Karere ka Rubavu, ashimangira ko uko bakiriwe ari ikimenyetso cyiza cy’imibanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Abanyarwanda baturiye umupaka wa RDC  bakiriye bagenzi babo bahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nabo bavuga ko umubano basanganywe no gufashanya ari injishi ikomeye ku buzima bwabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi, yashimye cyane abanyarwanda uko bakiriye bagenzi babo,  ariko anongera gusaba akomeje ko abaturage babijyanisha no kuzirikana uruhare rwabo mu kwirindira umutekano.

Gatabazi yagize ati "Turashimira abaturage ba Rubavu, ubuyobozi bw'Akarere, inzego zibanze uburyo bakiriye abaturage b'abavandimwe ba RDC bahungaga ikirunga kimaze kuruka ubu abenshi bakaba bamaze gusubira iwabo. Abasigaye bake bakiri mu ngo nabo bakomeje gutaha nta nkomyi."

Muri rusange mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru mu Rwanda hahungiye abanyekongo  barenga ibihumbi 10 nk'uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu.

Haracyakusanywa ibyangijwe n'iruka ry’iki kirunga.

Ubwo cyaherukaga kuruka mu 2002, cyahitanye abantu  250 gisenya inzu zirenga ibihumbi 120  mu Mujyi wa Goma.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize