Yanditswe Sep, 26 2016 13:48 PM | 1,672 Views
Umunyarwanda ari mu bantu 30 bafite imishinga igitangira igaragaza ko ifite umwihariko mu kuba yahindura imibereho n'imitangire ya serivise.
Louis Antoine Muhire, wakoze gahunda ya mudasobwa na telefone ifasha abari hanze y'u Rwanda kugura serivise cyangwa ibicuruzwa batiriwe bohereza amafaranga. Niwe munyafrika wenyine uri muri abo bantu 30 bazahatanira igihembo gikuru ku itariki 4 Ugushyingo i Zurich mu Busuwisi, kizatangwa n'ikigo cyitwa Kickstart cy'aho mu busuwisi giteza imbere imishinga igitangira.
Mergims ni uburyo uyu Louis Antoine Muhire yashyize ahagaragara, amaze gutahuka mu Rwanda avuye muri Canada aho yari amaze imyaka igera kuri 20. Muri aya marushanwa amaze guhabwa ibihembo 3 ku buryo ari muri bane ba mbere mu bahatanira igihembo cya mbere. Mu bihembo birimo ni ukuva ku mafaranga y'u Busuwisi ibihumbi 250 kugera kuri miliyoni 1, ni amafranga yenda kunganya agaciro n'amadolari.
Gahunda ya Kickstart yatangijwe n'abantu 60 bishyize hamwe bo mu bihugu binyuranye no mu nzego zinyuranye bagamije kujya bafasha imishinga igaragaza umwihariko mu nzego zinyuranye, kandi ikiri mishyashya.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru