AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Umunyamabanga wungirije wa EAC Christophe Bazivamo yasuye umupaka wa Rubavu

Yanditswe Sep, 13 2021 14:44 PM | 108,180 Views



Kuri uyu wa Mbere, itsinda ryaturutse mu Muryango w'Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika riyobowe n'Umunyamabanga wawo wungirije, Bazivamo Christophe ryagiranye ibiganiro n'inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rubavu.

Christophe Bazivamo  yagaragaje ko hari umushinga uyu muryango watangiye wo gushyiraho izindi ngamba zo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid19 ku mipaka ihuza ibihugu byo muri uyu muryango, harimo n’iyihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu nacyo cyasabye kwinjira muri uyu muryango.

Ni umushinga  ufite ingengo y'imari ya Miliyari 1.8 Frw, akaba asaba  uturere dukora ku mipaka gutegura ibyo tuzakora kuko uyu mushinga ufite amezi atatu kandi ngo ibikorwa nibitinda kugaragazwa amafaranga azasubirayo.

Yagaragaje ko uyu muryango uri no muyindi mishinga yo guhuza imipaka y'ibihugu bitandatu bigize uyu muryango, mu rwego rwo koroshya urujya n'uruza mu bucuruzi, gushyiraho ifaranga rimwe na Banki nkuru y'uyu muryango.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura