Yanditswe May, 17 2022 19:19 PM | 64,370 Views
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo yahuye n’abahagarariye
ibihugu bigize uyu muryango mu
Rwanda, abasaba gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa byose bigamije guteza
imbere imibanire mpuzamahanga bakora.
Mu ruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi arimo mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri Umunyamabanga mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ndetse n'ishyirahamwe ry'abanyamakuru bakora mu gifaransa.
Louise Mushikiwabo avuga ko ubu uyu muryango washyize imbere imikoranire mu bukungu, ari nayo mpamvu hateganyijwe ihuriro mpuzamahanga rizabera mu Rwanda kuri iyi ningo.
Kuva tariki ya 11 kugeza 13, i kigali hazabera ihuriro ry'amasosiyete aturuka mu bihugu bigize uyu muryango ku migabane ya Azia, u Burayi, Amerika ya Ruguru n'ahandi, rero azaba ari amasosiyete arenga 100.
Bazaba baje kureba uko bakorana ubucuruzi n'u Rwanda, haba abikorera cyangwa n'uburyo bakorana na Guverinoma y'u Rwanda muri rusange.
Avuga ko uyu muryango ukomeje gushyira imbaraga mu kwita ku bidukikije guteza imbere ikoranabuhanga, n' ubukungu muri rusange hibandwa gukorana n' inzego z’abikorera mu bihugu bigize uyu muryango.
Ati "Harimo kwita kurushaho ku iterambere ry' ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, hari kandi kwita ku bidukikije kuko hari urubyiruko rwacu twaganiriye badusabye ko umurango wacu washyira imbaraga cyane mu kurengera ibidukikije kuko babyifuza cyane ibi rero byiyongera kubyo dusanzwe dukora ariko ubu dukomeje kuganira n'abikorera cyane, ari nabo bakomeje nabo kudusaba kwibanda kubikorwa byiterambere ry'ubukungu."
Usibye u Rwanda, biteganyijwe kandi ko iri huriro ry'amasosiyete y'ubucuruzi ari muri uyu muryango rizanabera mu gihugu cya Gabon, rikaba ryitezweho umusaruro munini mu iterambere ry'imikoranire mu bucuruzi no koroshya ishoramari hagati y'ibihugu binyamuryango.
U Rwanda ni umunyamuryango wa Francophonie kuva washyirwaho mu mwaka wa 1970.
Mushikiwabo yatorewe kuyobora uyu muryango mu mwaka wa 2018.
Fiston Felix Habineza
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru