AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umunyamabanga Mukuru wa EAC yasabye abakozi ba EASTECO kuzuza inshingano bahawe uko bikwiye

Yanditswe May, 07 2021 13:15 PM | 62,720 Views



Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwe mu Rwanda, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Dr. Peter Mathuki yasuye abakozi ba komisiyo y'uyu muryango ishinzwe ubumenyi n'ikoranabuhanga, EASTECO abasaba kuzuza inshingano bashinzwe.

Iyi komisiyo ni rumwe mu nzego z'uyu muryango, icyicaro cyayo kikaba kiri i Kigali.

Dr. Mathuki yasabye abakozi b'iyi komisiyo kurushaho gukorera hamwe no kuzuza inshingano zabo uko bikwiye, kugira ngo uru rwego rufashe umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba kugera ku cyerekezo cyawo.

Yibukije ko iyi komisiyo ifatiye runini uyu muryango kuko ari yo ishinzwe guteza imbere siyansi n'ikoranabuhanga mu rwego rwo gushyigikira kwishyura hamwe, ndetse n'iterambere ry'imibereho myiza n'ubukungu muri uyu muryango.

Muri ibi biganiro kandi Dr Mathuki ari kumwe na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'uyu muryango, Martin Ngonga, kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko bagirana ibiganiro n'itsinda ry'abikorera bo mu Rwanda.

Dr Peter Mathuki ukomoka muri Kenya,  yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Libérat Mfumukeko ukomoka mu Burundi.

Ni mu nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga tariki ya 27 Gashyantare 2021.


Divin Uwayo


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama