AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

Minisitiri w'intebe Dr Ngirente avuga ko urubyiruko rushobora kwifashisha ikoranabuhanga rugatanga ibisubizo by'ibibazo bibangamiye

Yanditswe Jun, 21 2022 19:49 PM | 100,078 Views



Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko urubyiruko rushobora kwifashisha ikoranabuhanga rugatanga ibisubizo by'ibibazo bibangamiye abaturage bo mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza.

Urubyiruko rwo mu bihugu bihuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, ruvuga ko inama y'ihuriro ry'urubyiruko iruhuza mu muryango wa Commonwealth isoje rumenye ko ejo hazaza hari mu biganza byarwo. 

Ibi urubyiruko rwabigarutseho mu muhango wo gusoza ihuriro ry'urubyiruko ruhuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza.

Mu gihe cy'iminsi 3 iyi nama y'ihuriro ry'urubyiruko ruhuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza ibera mu Rwanda. 

Uru rubyiruko ruvuga ko iyi nama yongeye ku rugaragariza ko ejo hazaza hari mu biganza byarwo.

Mu gusoza iri huriro ry'urubyiruko imishinga myiza 12 y'urubyiruko yahawe ibihembo, aho imishinga 4 ya mbere mu  yahatanye mu byiciro bine buri mushinga wahawe ibihumbi 10 by'amadorari.

Umunyamabanga Mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, Patricia Scotland yagaragarije urubyiruko ruhuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza ko icyorezo cya covid-19 cyagize ingaruka nyinshi zatumye hari ababura abavandimwe babo, uburezi bugakomwa mu nkokora ariko ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhindura ejo hazaza.

"Tuzi ko uburezi bwakomwe mu nkokora, hari abazakubwira ko icyizere kiri hasi,ko tugiye gusubira inyuma, reka mbabwire icyo mbona, ndabona urubyiruko rufite umuhate n''umurava, impano kandi rufite guanga ibishya. Abantu benshi bazababwira ko muri abayobozi b'ejo hazaza ariko munyumve neza kucyo ngiye kuvuga, ntabwo muri ababozi b'ejo muri abayobozi b'uyu munsi."

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko urubyiruko rushobora kwifashisha ikoranabuhanga rugatanga ibisubizo by'ibibazo bibangamiye abaturage bo mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza.

Ati "Ndemeza ko ubu noneho mwihuje mukaba ikintu kimwe, intego zimwe kandi mufite imbaraga zo gushyira mu bikorwa imyanzuro y'iri huriro ry'urubyiruko. Leta y'u Rwanda ikomeza gushyigikira imikoranire ikomeje mu bunyamabanga bwa commonwealth, mu ihuriro ry'urubyiruko, ibihugu binyamuryango, imiryango itari iya leta mu buryo budaheza kandi burambye kugirango icyerekezo cy'umuryango duhuriyeho kigerweho. Mu gusoza iyi nama y'iri huriro ndasaba urubyiruko gufata umwanya warwo ku rwego rw'isi, rukomeze kuba hamwe kandi rufite umuhate, hitamo umuhate aho gutinya kandi wanjye kubivamo hiamo icyerekezo cyiza mu kurema icyerekezo cya soiety yacu kubera ko amateka ari mu biganza byanyu."

Iri huriro ry'urubyiruko ruhuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza ribaye ku nshuro ya 12 rikaba ryasoje hashyirwaho komite nyobozi y'iri huriro izayobora mu gihe cy'imyaka 2. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF