AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ANC ari mu Rwanda

Yanditswe Jul, 02 2019 11:37 AM | 21,204 Views



Umunyabanga Mukuru w'ishyaka rya ANC riri ku butegetsi muri Afrika y'Epfo , Ace Magashule,uri mu ruzinduko mu Rwanda n'itsinda ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa na Guverinoma yariho.

Ace Magashule yavuze ko yaje mu Rwanda ku butumire bw'Umuryango wa  RPF Inkotanyi kuko yombi afite byinshi ahuriyeho mu mateka, cyane cyane mu birebana no guteza imbere umugabane wa Afurika habayeho gushyira hamwe kw’ibihugu.

Yagize ati “Iyo ibihugu byacu bitekanye hari abandi baba bifuza kuduhungabanya kugira ngo badusubize aho twavuye, ku Banyarwanda biratangaje ko mu myaka itarenze 25 aho Igihugu kigeze byari gutwara igihe kinini kucyubaka n'iterambere, ibi rero biragaragaza ko Abanyafurika dukwiye gukorera hamwe nk'Abanyafurika, iki ni cyo gihe cy'ubumwe bw'Afurika.”

Yunzemo ati “Turakashaka ko nk'amashyaka y'Afrika, nk'amashyaka ayoboye ibihugu ko dukorera hamwe tugateza imbere Afrika hamwe.”


Ace Mugashule avuga kandi ko byagiye bivugwa ko umubano hagati y'ibihugu byombi wagiye uzamo igitotsi  ibintu avuga ko birimo kuganirwaho mu rwego rwa politiki ku buryo bizakemurwa vuba.

Yagize ati “Turabizi, turimo kubikurikirana, nzi ko Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga na Perezida barimo kubikurikirana, bakurikirana ibijyanye n'izo mbogamizi twizeye ko vuba bidatinze ibintu bizaba bimeze neza.”

Ishyaka rya ANC ryo muri Afrika y'Epfo ryatumiwe n'Umuryango RPF Inkotanyi mu rwego rwizihiza isabukuru y'imyaka 25 u Rwanda rubohowe, ni muri urwo rwego Umunyabanga Mukuru wa ANC ari mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko azasubira muri Afrika y'Epfo ku itariki ya 5 z'uku kwezi.

                       Umunyabanga Mukuru w'ishyaka rya ANC riri ku butegetsi muri Afrika y'Epfo, Ace Magashule

KWIZERA John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira