AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Umunyamabanga Mukuru wa OIF yavuze ku kamaro ko kwigisha Igifaransa mu ngabo z'u Rwanda

Yanditswe May, 18 2022 20:32 PM | 194,914 Views



Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bivuga ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo asanga kwigisha ururimi rw'Igifaransa mu ngabo z'u Rwanda bizazifasha kumvikana n'abatuye ibihugu bivuga Igifaransa zoherezwamo kugarura amahoro n’umutekano. 

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro isomo ry'igifaransa mu ngabo z’u Rwanda.

Mu ishuri rya gisirikare riri i Gako mu karere ka Bugesera, mu masaha y'igicamunsi Jina El Haber umukozi w'umuryango mpuzamahanga  w'ibihugu bivuga ururimi  igifaransa imbere y'abasirikare bagera ku 150 batorezwa koherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centre Afrika, yatanze  isomo ry'Igifaransa mu gitabo kiswe les methodes francais pour les militaires.

Ni igitabo gikubiyemo amwe mu magambo y'ibanze akoreshwa mu gisirikare ku isi, umwarimu yigishije amajwi n'amafoto nyuma akabaza ibibazo abasirikare bagasubiza.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa n'ibikorwa mu ngabo z'u Rwanda, Col Jean Chrisostome Ngendahimana ashima ubufatanye bwa OIF n'ingabo z'u Rwanda, akavuga ko kumenya Igifaransa ku ngabo z'u Rwanda ari agaciro gakomeye mu butumwa bwo kugarura amahoro ku isi

Umunyamabanga mukuru wa OIF Louise Mushikiwabo avuga ko kwigisha igifaransa ingabo z'u Rwanda, ari ingenzi cyane mu migendekere myiza yo kugarura amahoro ku isi.

Isomo ry'Igifaransa rirahabwa abasirikare 150 bazajya gusimbura bagenzi babo muri Centre Afrika, iri somo kandi rirongerwa mu nteganyanyigishyo y'amaso asanzwe ahabwa abasirikare bagiye kujya  mu butumwa bwo kugarura amahoro.


Mbabazi Dorothy 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama