Yanditswe Jan, 29 2023 19:51 PM | 3,513 Views
Intwari zikiriho zirasaba abakuze muri rusange kuba hafi abato babatoza kurangwa n'umuco w'ubutwari no gukebura abatana aho kubatererana.
Ibi barabigarukaho mu gihe hitegurwa kwizihiza umunsi w'Intwari z’Igihugu wizihizwa buri tariki ya Mbere Gashyantare hashyirwa imbere kwimakaza uyu muco w'ubutwari.
Joseline Mukahirwa na Ukurikiyimfura Adolphe bose bari mu cyiciro cy'Intwari z'Imena ukiriho, bahamya ko bahagurukiye kuba hafi abato babakangurira kurangwa n'ubudahemuka n’ubumwe.
Usibye abamaze gushyirwa mu ntwali, Mukankuranga Marie Jeanne na Butera Alphonse Masamba, ababyeyi bagira uruhare runini mu gutoza abato umuco w' ubutwari cyane cyane ku ruhembe rwo gusigasira umuco, nabo bahamya ko nta mukuru utakagombye gufata umwanya ngo yegere abato abatoze kurangwa n' imigirire ikwiye.
Hashize imyaka 20 Intwari z'Imena z'i Nyange zishyizeho umuryango bise "Komeza Ubutwari" bagamije gukomeza umuco w'ubutwari haba mu bakiri bato n'abanyarwanda muri rusange.
Umuyobozi w'uyu muryango Sindayiheba Phanuel avuga ko bimwe mu byo bakora harimo kwegera abakiri bato ariko agasaba abakuze bose gutoza abato ubutwari kuko ubutwari ari umuco utozwa.
Umuryango Komeza Ubutwari ugizwe n'abahoze ari abanyeshuri i Nyange mu Karere ka Ngororero, ufite Abanyamuryango 39, ubu bari mu cyiciro cy'intwari z'Imena.
Bimwe mu bikorwa bafatanya n'Urwego Rushinzwe Intwali z'Igihugu, Imidali n'Impeta by'Ishimwe birimo ibiganiro ku muco w'ubutwari mu mashuri abanza, ayisumbuye n' amakuru, ndetse no mu bigo bya leta n'ibitari ibya leta.
Umunsi w’ Intwali wizihizwa buri mwaka tariki ya 01 Gashyantare. Ministre w’Urubyiruko n’umuco Hon. Rosemary Mbabazi avuga ko kuzirikana Intwali z'Igihugu ari igikorwa kigamije kwimakaza umuco w' ubutwari mu bakiri bato kandi biri no mu cyerekezo cy' ikighugu.
Ni ku nshuro ya 29 hagiye kwizihizwa Umunsi w’Intwari z’Igihugu. Ubu hakomeje icyumweru cyahariwe ubutwari cyatangiye tariki ya 20 Mutarama, kikazarangira ku munsi nyirizina w’intwari uzaba ufite Insanganyamatsiko igira iti "Ubutwari mu banyarwanda agaciro kacu".
Fiston Felix Habineza
Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu muri Uganda barishimira umupaka wafunguwe
Mar 25, 2023
Soma inkuru
Abahabwa inkunga zo kubavana mu bukene baravuga ko ubuzima bwabo burimo guhinduka
Mar 25, 2023
Soma inkuru
Perezida wa Sena yasabye Abanyarwanda kugendera kure imyifatire yose igamije gupfobya Jenoside
Mar 25, 2023
Soma inkuru
Rusesabagina na Nsabimana Callixte bahawe imbabazi
Mar 24, 2023
Soma inkuru
Abarangije mu ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama basabwe gukoresha neza ubumenyi babonye
Mar 24, 2023
Soma inkuru
Uganda Airline igiye gutangira gukorera mu Rwanda
Mar 24, 2023
Soma inkuru
Icyo abacuruzi biteze ku kigega kizunganira ishoramari
Mar 23, 2023
Soma inkuru
U Rwanda n’abafatanyabikorwa mu bufatanye mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere
Mar 23, 2023
Soma inkuru