AGEZWEHO

  • Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu muri Uganda barishimira umupaka wafunguwe – Soma inkuru...
  • Abahabwa inkunga zo kubavana mu bukene baravuga ko ubuzima bwabo burimo guhinduka – Soma inkuru...

Umunsi w'Intwari: Intwari zikiriho zirasaba abakuze gutoza abakiri bato umuco w'ubutwari

Yanditswe Jan, 29 2023 19:51 PM | 3,513 Views



Intwari zikiriho zirasaba abakuze muri rusange kuba hafi abato babatoza kurangwa n'umuco w'ubutwari no gukebura abatana aho kubatererana.

Ibi barabigarukaho mu gihe hitegurwa kwizihiza umunsi w'Intwari z’Igihugu wizihizwa buri tariki ya Mbere Gashyantare hashyirwa imbere kwimakaza uyu muco w'ubutwari.

Joseline Mukahirwa na Ukurikiyimfura Adolphe bose bari mu cyiciro cy'Intwari z'Imena ukiriho, bahamya ko bahagurukiye kuba hafi abato babakangurira kurangwa n'ubudahemuka n’ubumwe.

Usibye abamaze gushyirwa mu ntwali, Mukankuranga Marie Jeanne na Butera Alphonse Masamba, ababyeyi bagira uruhare runini mu gutoza abato umuco w' ubutwari cyane cyane ku ruhembe rwo gusigasira umuco, nabo bahamya ko nta mukuru utakagombye gufata umwanya ngo yegere abato abatoze kurangwa n' imigirire ikwiye.

Hashize imyaka 20 Intwari z'Imena z'i Nyange zishyizeho umuryango bise "Komeza Ubutwari" bagamije gukomeza umuco w'ubutwari haba mu bakiri bato n'abanyarwanda muri rusange.

Umuyobozi w'uyu muryango Sindayiheba Phanuel avuga ko bimwe mu byo bakora harimo kwegera abakiri bato ariko agasaba abakuze bose gutoza abato ubutwari kuko ubutwari ari umuco utozwa.

Umuryango Komeza Ubutwari ugizwe n'abahoze ari abanyeshuri i Nyange mu Karere ka Ngororero, ufite Abanyamuryango 39, ubu bari mu cyiciro cy'intwari z'Imena.

Bimwe mu bikorwa bafatanya n'Urwego Rushinzwe Intwali z'Igihugu, Imidali n'Impeta by'Ishimwe birimo ibiganiro ku muco w'ubutwari mu mashuri abanza, ayisumbuye n' amakuru, ndetse no mu bigo bya leta n'ibitari ibya leta.

Umunsi w’ Intwali wizihizwa buri mwaka tariki ya 01 Gashyantare. Ministre w’Urubyiruko n’umuco Hon.  Rosemary Mbabazi avuga ko kuzirikana Intwali z'Igihugu ari igikorwa kigamije kwimakaza umuco w' ubutwari mu bakiri bato kandi biri no mu cyerekezo cy' ikighugu.

Ni ku nshuro ya 29 hagiye kwizihizwa Umunsi w’Intwari z’Igihugu. Ubu hakomeje icyumweru cyahariwe ubutwari cyatangiye tariki ya 20 Mutarama, kikazarangira ku munsi nyirizina w’intwari uzaba ufite Insanganyamatsiko igira iti "Ubutwari mu banyarwanda agaciro kacu".


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu muri Uganda barishimira umupaka waf

Abahabwa inkunga zo kubavana mu bukene baravuga ko ubuzima bwabo burimo guhinduk

Perezida wa Sena yasabye Abanyarwanda kugendera kure imyifatire yose igamije gup

Rusesabagina na Nsabimana Callixte bahawe imbabazi

Abarangije mu ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama basabwe gukoresha neza

Uganda Airlines yemerewe gukorera mu Rwanda

Icyo abacuruzi biteze ku kigega kizunganira ishoramari

U Rwanda n’abafatanyabikorwa mu bufatanye mu guhangana n’ihindagurik