Yanditswe Sep, 26 2021 11:13 AM | 98,895 Views
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwamaze
guhitamo ahantu 100 hagiye gushyirwa intebe na internet y'ubuntu, hazafasha
abantu kuruhuka igihe batembera uyu mujyi batahishyuye.
Mu mujyi wa Kigali mu gice kizwi nka Car Free zone kirimo kuvugururwa, aha hafatwa nk'ahantu ho kuruhukira mu buryo bwa rusange kubagenda uyu Mujyi.
Bamwe mu bahagenda bavuga ko babona bidahagije kuko ibyanya nk’ibi byakabaye byinshi mu Mujyi wa Kigali ukomeje gukura.
Aba biganjemo urubyiruko RBA yasanze muri iki gice ndetse no mu bundi busitani buto buri imbere y'inyubako y'Umujyi wa Kigali.
Sekanyana Bienvenie yagize ati “Ntabwo urubyiruko rubona amahirwe yo kuba baza hano mu Mujyi rwa gati muri free zone, rero babyagura.”
Emmanuel Nshimyimana we yagize ati ‘‘Mbona bakongera nk’amajardin mu Mujyi wa Kigali akaba menshi, nko mu bice bya Remera cyangwa Kimironko byaba byiza.”
Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali buvuga ko hatekerejwe uburyo bwo kwagura ibyanya abagenda uyu mujyi bajya baruhukiramo, bitabaye ngombwa ko bajya mu tubari na Restaurant cyangwa Hotel.
Buvuga ko uyu ari umushinga mugari ku buryo hazakoreshwa ubusitani busanzweho, ubuzahangwa ndetse hari n'intebe zizashyirwa ku mihanda minini.
Muhirwa Marie Solange ushinzwe igenamigambi ry'imitunganyirize y'Umujyi wa Kigali yagize ati “Ubusanzwe muri Kigali nta hantu dufite intebe rusange umuntu yakwicara, ubu turimo kureba ahantu twashyira intebe abantu bajya bicara bakaruhuka cyangwa baganirira, turashaka gukuraho icyo kintu cy’uko abantu bajya bahora bahurira mu tubari gusa, ubu tubigeze kure ku buryo twashyiraho aho hantu wakwicara ukaruhuka, cyangwa wanakorera akazi ubaye ufite nk’imashini igendanwa.”
Umujyi wa Kigali ushimirwa isuku iwuranga, ndetse no gukura cyane haba mu bawutura bashya n'inyubako nziza kandi ziyongera ku bwinshi.
Ibi abahanga mu by’imitunganyirize y'Imijyi bakaba basanga bigomba kujyanishwa no guteza imbere ibifasha abawutuye bo mu ngeri zose, kubona aho kuruhukira hajyanye n'ubushobozi bwa buri wese.
Umujyi wa Kigali uvuga ko nubwo hakirebwa ahandi hashyirwa intebe na internet itishyurwa n'aho kongerera umuriro mu bikoresho by'ikoranabuhanga, ariko mu kwezi kumwe ahari haramaze gutoranywa hose ibi bikorwa bizaba byamaze kuhagezwa.
Fiston Felix Habineza
Abayobora Imijyi ikoresha Igifaransa bavuga ko hakemurwa ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika
Jul 19, 2021
Soma inkuru
Abanyeshuri biga kuri AIPER Nyandungu bahangayikishijwe no kuba iryo shuri rigiye gufunga burundu
...
Jun 30, 2021
Soma inkuru
WASAC yatangaje ko kubaka imiyoboro imishya y’amazi muri Kigali bigeze kuri 53%
Jun 22, 2021
Soma inkuru
Abatuye i Nyamirambo barasabwa kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bimaze kuhubakwa
Jun 15, 2021
Soma inkuru
Minisitiri Gatabazi yatashye Imidugudu y’abatishoboye muri Kicukiro
Jun 13, 2021
Soma inkuru
Umujyi wa Kigali wavuze ko kuvugurura agace ka Car free zone birangirana na Kamena
Jun 13, 2021
Soma inkuru