AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali wahawe miliyoni y’amadorari nyuma yo kuza mu mijyi 15 yahanze udushya

Yanditswe Jan, 18 2022 17:32 PM | 17,284 Views



Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali, batangaje ko bakiranye akanyamuneza igihembo cya miliyoni imwe y’amadorari uyu mujyi wegukanye, nyuma yo  kuza ku isonga mu mijyi 15 yahanze udushya mu nzego zitandukanye, mu marushanwa yiswe “Mayors Challenge” yateguwe n’Umuryango Bloomberg Philanthropies.

Umujyi wa Kigali waje mu Mijyi 15 yabaye indashyikirwa ku isi mu guhanga udushya mu nzego zinyuranye, unahembwa miliyoni y’amadorari ya America mu marushanwa ya 5 ya 2021-2022 yateguwe na Bloomberg Philanthropies.

Hari abanyarwanda bemeza ko ibyo amahanga abona nabo bemeranya nabyo, bitewe nuko benshi bagiye bibonera uburyo uyu Mujyi wa Kigali uvugururwa.

Imijyi yahembwe ni iyo muri Afurika, Aziya na Pasifika, Uburayi, Amerika y'Amajyepfo, Uburasirazuba bwo hagati na Amarika y'Amajyaruguru.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko nk'ubuyobozi bw'Uyu Mujyi bashimishijwe n'iki gihembo.

Umujyi wa Kigali ni umwe mu mijyi 3 yo kuri uyu mugabane wa Afurka wahembwe, harimo Umujyi wa Freetown muri Sierra Leone na Kumasi muri Ghana.

Si abanyarwanda gusa bashimishijwe n'iki gihembo, kuko n'abanyamahanga bagenda muri uyu Mujyi bemeza ko ari indashyikirwa bagereranyije n’indi mijyi bagendamo.

Ettore Guastafierro waturutse mu Butaliyani yagize ati "Sinigeze mbona umujyi usukuye nk'uyu mu buzima bwanjye, urasa neza cyane kandi abantu bafite urukundo, bakirana urugwiro banaseka, ubwo rero icyo nabonye ku ikubitiro ni uko birenze ibyo nakekaga."

Dorcas Bisimwa wo muri RDC yagize ati "Kigali ifite isuku , imihanda kuko iyo Umujyi umeze neza ufite isuku byatuma umushyitsi ahatinda cyane."

Buri Mujyi wahembwe Miliyoni imwe ndetse no gufashwa mu buryo bwa tekinike mu gihe cy'imyaka 3 mu birebana n'ubumenyi bw'inararibonye mu iterambere ry'imijyi mu rwego  rwo gushyira mu bikorwa iyi mishinga.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali avuga ko iyi Miliyoni y'amadorali azifashishwa mu gushyira mu bikorwa umushinga wo gufata amazi mu ngo zisaga 1000 yatujwe hamwe, ndetse anakoreshwe mu gutunganya imyanda ituruka mu ngo zatujwe neza.

Imijyi 15 yabaye indashyikirwa mu guhanga udushya mu mikorere yayo, ituwe n'abasaga miliyoni 30 yatoranyijwe mu Mijyi 50 ikomeye ku isi mu marushanwa yamaze amezi 4 hasuzumwa imishinga migari y’iyi Mijyi.

Imijyi 631 mu bihugu 99 niyo yari yitabiriye kohereza ibitekerezo by'imishinga yayo, muri aya marushanwa ya 2021-2022.


Kwizera Bosco




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira